Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye. Ubu habera amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.
Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga. Hakira abarenga ibihumbi 80 baje kuhasengera baturutse impande n’impande ku Isi.
Iyi ni yo Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe yonyine ibarizwa mu Rwanda.
Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yavuze ko iyo ngoro ubu yamaze kongerwa ku rutonde rw’izindi Ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi, hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe bwemeza ko yujuje ibyangombwa byo kuba yagera ku rwego rwizindi Ngoro mpuzamahanga.
Ati “Ntabwo ari icyemezo cya Kiliziya, ni amashyirahamwe y’Ingoro ku Isi yabonye ko yajya ku rutonde rw’izindi Ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.”
Kwa Yezu Nyirimpuhwe hahindutse Ingoro ku wa 27 Mata 2014, ubwo uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahazamuye mu ntera ahakura ku rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe rwari rwaragiyeho mu 1991 arugira Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!