Mu kiganiro na Mama Urwagasabo, Kazaire yavuze ko amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkorambaga, yerekana abayoboke ba Grace Room Ministries bavuga ko bakize SIDA, abandi bakamenya kwandika batarigeze bakandagira mu ishuri, ari inyigisho z’ubuyobe.
Yagize ati “Hari ibyo twabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bakiza SIDA, twabonye abantu babitangamo ubuhamya ngo umuntu yaryamye atazi kwandika bucya abizi. Iyo bisohotse kuriya bikitirirwa umuryango, na wo ntuhaguruke ngo ubihagarike, biba biganisha ku nyigisho z’ubuyobe.”
Yakomeje avuga ko “Hari ibintu tuzi ko ari siyansi, bifite na politiki y’igihugu ibigenga bifite n’uko bisobanurwa, icyo gihe inyigisho ziza zihabanya n’ibintu siyansi yerekanye, ibintu igihugu cyemeye kikagira umurongo kibiha, biba biganisha mu nyigisho z’ubuyobe.”
Kazaire yavuze ko ikibazo atari imyizerere ahubwo ari ingaruka iyo myizerere ishobora kugira ku muturage.
Yagize ati “Bifite ingaruka nini ku myumvire y’abantu, umuntu ashobora kuvuga ngo hariya hantu baravura akareka kujya kwa muganga, iyo aretse kujya kwa muganga kandi ari ho indwara ye yagakiriye ubuzima bwe buba buri kujya mu kaga, rero mureke ajye kwa muganga, ahubwo wongereho iryo sengesho umusengere akire vuba.”
Yakomeje avuga ko zimwe mu nshingano z’imiryango imeze nka Grace Room, ari uguteza imbere umuturage haba mu myizerere ndetse no mu buzima busanzwe kandi bigendanye n’umurongo w’igihugu.
Yagize ati “Mu nshingano z’iyi miryango harimo kubaka Umunyarwanda mu buryo bwuzuye, mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’iterambere, mu buryo bw’icyubahiro tugomba abantu n’ikiremwamuntu.”
Kazaire Judith avuga ko iyo bitagenze uko usanga imiryango imwe yatswe ubuzima gatozi nk’uko biherutse kugendekera Grace Room Ministries.
Ku wa 10 Gicurasi 2025 ni bwo Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!