Yabitangarije mu kiganiro yatangiye ku cyicaro cy’iri Torero riba mu Gatenga, kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 cyagarukaga ku musozi w’uruganda rw’imyidagaduro gifite intego igira iti ’Uruhare rw’imyidagaduro na siporo mu guteza imbere Ubwami bw’Imana" mu giterane Africa Haguruka.
Mazimpaka yabwiye abari bitabiriye izi nyigisho ko rimwe na rimwe hari ababyeyi bafite imyumvire yaba iyo bakura muri sosiyete cyangwa ku giti cyabo ituma bashobora kubangamira abana babo bababuza kuba mu byo bashoboye bifitemo nk’impano ababwira ko ari ukwibeshya.
Ati’ ’Hari ishusho bamwe mufite y’uko gukina ama filime ari bibi, mukanabuza abana kubijyamo, kujya guhagarara hariya, guseka, tukabizanamo umuco Nyarwanda ariko reka mbabwire nkamwe mwamaze kumenya Umwami Yesu, mwasobanukiwe indangagaciro z’Ubukirisito, icyo ngicyo umubonamo banza abe ari cyo umushyiramo nurangiza umubwira uti impano ufite n’iyo gukorera Imana, umuhe umuyoboro mwiza w’uko yabyitwaramo hanyuma ibyo ari gukora Imana izabiha umugisha.”
Pasiteri Mazimpaka kandi yasobanuye ibintu umuntu wese ukora iyi myuga nk’akazi byamufasha kumenya uko yakoresha iyo mpano mu guhimbaza no kuramya Imana ndetse no kuyihesha icyubahiro birimo kuba ubuhamya mu bandi baba abamukurikirana n’abandi batandukanye(role model platforms).
Yitanzeho urugero avuga ko mu gukina filime, amakinamico, kubyandika no kubyigisha akoresha uko ashoboye akabwira abo bari kumwe Ubutumwa Bwiza.
Ku bijyanye no kurema no guteza imbere ibijyanye n’ibihangano bya Gikirisito(creating and promoting Christian content), yatanze urugero rwo muri Bibiliya mu Gitabo cya Yakobo 4:17 ruvuga ko uzi neza gukora ikintu ntagikore bimuhindukira icyaha.
Yongereyeho kandi ko uruganda rw’imyidagaduro na siporo Imana yabihaye umuntu kugira ngo yamamaze urukundo, imbabazi, ubutabera no guca bugufi by’Imana kuko ari indangagaciro z’Abakirisito.
Yaboneyeho gusaba abashumba gushyiraho gahunda zajya zikoreshwa mu nsengero no ku ma televisiyo mu kuvuga Kirisito n’Ubwiza bw’Imana nko gushyiraho ama club y’amakinamico, kwandika no gukina za filime ngufi.
Igiterane cya Africa Haguruka cyatangiye tariki 4 Kanama 2024 gisanzwe gitangirwamo inyigisho zitandukanye ku mizozi irindwi irimo iy’ idini, umuryango, iterambere ,uburezi,itangazamakuru n’imyidagaduro na siporo, kikaba kiri kuba ku nshuro yacyo ya 25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!