Pasiteri Kamburishi wari urwaye diabète n’umuvuduko w’amaraso yashizemo umwuka ahagana saa kumi na 40 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Inkuru y’urupfu rwe ikimara kumenyekana yababaje benshi biganjemo abo bakoranye umurimo w’Imana mu bice bitandukanye aho afite amateka yibukirwaho bitewe n’ubwitange no gucisha make byamuranze.
Umuhungu w’imfura wa nyakwigendera, Mukiza André, yatangarije IGIHE ko se azasezerwaho bwa nyuma ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera kuri ADEPR i Remera.
Pasiteri Kamburishi w’imyaka 82 ni umwe mu bagabo bazamukiye mu bubyutse bwa mbere Imurenge ho muri Congo Kinshasa. Yari umuyobozi w’Abayumbe muri Afurika yo hagati; yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO