Ibi ni byo yagarutseho mu ijambo rye yagejeje ku mbaga y’abakirisitu yari yakoraniye muri Kiliziya ya St. Peter i Vatican, ku wa 1 Mutarama 2025, aho yavuze ko uyu mwaka uzabamo yubile yo gutanga imbabazi ndetse no kwiyunga n’Imana, igikorwa kiba nyuma y’imyaka 50, bityo rero ko abakirisitu bose bagomba kubishyira mu bikorwa.
Papa Francis yagize ati "Imana ni yo ibanza gutanga imbabazi z’imyenda, nk’uko tubisaba buri gihe mu isengesho rya Data wa Twese. Yubile idusaba gutanga imbabazi mu buryo bufatika kugira ngo ntihagire umuntu, umuryango cyangwa abaturage basunikirwa hasi n’umutwaro w’amadeni."
Yakomeje agira ati "Ndashishikariza abayobozi b’ibihugu bifite umuco wa gikirisitu gutanga urugero rwiza binyuze mu gusonera cyangwa kugabanya imyenda y’ibihugu bikennye."
Papa Francis yanagarutse ku gushimira byimazeyo abakorera mu duce twibasiwe n’intambara ku Isi, bagamije kunga abantu no guharanira ubutabera.
Ati "Ndashimira mu buryo bwimbitse buri wese, muri aya masangano y’intambara, wihatira kuganira no gushaka ubwumvikane. Reka dusenge dusaba ko imirwano yose ihagarara kandi dutekereze byimazeyo ku mahoro n’ubwiyunge, kuko intambara irasenya ntiyubaka."
Yakomeje avuga ko ibyiyumvo bye biri kumwe n’abatuye muri Ukraine, Gaza, Israel, Myanmar, Kivu ya Ruguru n’abandi batandukanye bari mu ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!