Umuhango wo gushyingura Papa Francis wabanjirijwe na Misa yamaze iminota 90 mu mbuga ngari yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican. Misa yabaye mu 2005 mu gushyingura Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, yari yamaze amasaha atatu.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 150 bari bitabiriye uyu muhango. Barimo Donald Trump wagize uruzinduko rwe rwa mbere hanze ya Amerika kuva yakongera gutorerwa kuba Perezida, aho yari kumwe n’umugore we Melania Trump.
Hari kandi Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky n’umugore we. Uyu mukuru w’Igihugu yaboneyeho umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Amerika ndetse n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Hitabiriye kandi Perezida wa Argentine, Javie Milie, uw’u Butaliyani Sergio Mattarella, uwa Albanie Bajram Begaje, uw’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, uwa Armeniee Vahagn Khachaturyan, uwa Austriche, uwa Brésil, Umwami wa Suède n’abandi batandukanye.
Ku ruhande rwa Afurika hitabiriye abarimo Perezida wa Angola, uwa Cap-Vert, uwa Centrafrique, uwa RDC n’abandi.
Gushyingura Papa Francis ni umuhango wakurikiranywe ku Isi hose ku bitangazamakuru cyane ko abanyamakuru barenga ibihumbi bine bari i Vatican.
Umutekano wari wakajijwe, ikirere cyafunzwe, inkuta zose za Vatican zirimo ba mudahusha, kajugujugu zicunga umutekano zizenguruka hose.
Papa Francis yashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Maria Maggiore iri hanze ya Vatican bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda ku bandi kuko bashyingurwaga muri Baziliya ya Mutagatifu Petero.
Giovanni Battista Re, Umukuru mu ba Cardinal bariho, ufite imyaka 91 ni we wayoboye igitambo cya misa yo gushyingura Papa Francis.
Ugushyingurwa kwa Papa Francis kwabaye kandi intangiriro y’iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis yagenwe na Kiliziya Gatolika.
Kuva ashyinguwe, mu minsi itarenze 20, hazaba hamaze gutorwa ugomba kumusimbura. Mu bahabwa amahirwe cyane, harimo Umutaliyani, Cardinal Pietro Parolin usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, afite imyaka 70.


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!