00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yasabwe kwegura

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 August 2018 saa 11:05
Yasuwe :

Uwahoze ari Guverineri muri Leta ya Vatican n’Intumwa ya Papa muri Amerika, Carlo Maria Vigano, yasabye umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis kwegura.

Amushinja kutagira icyo akora kuri Cardinal Theodore McCarrick ushinjwa gusambanya abana.

Mu nyandiko ya Paji 11, Carlo Maria yasobanuye ko Papa Francis yadohoye ibihano McCarrick yari yarafatiwe na Papa Benedict XVI birimo kutagaragara mu butumwa bwa Kiliziya.

Carlo ngo yahuye na Papa Francis, amusobanurira imyitwarire mibi ya McCarrick ariko akomeza kumukingira ikibaba, akajya yoherezwa mu butumwa bwa kiliziya.

Inyandiko ya Carlo Maria isobanura ko Papa Francis akwiye kwemera amakosa yakoze yo kwirengagiza ihame ryo guhana uwakosheje, akegura, agatanga urugero ku bayobozi ba Kiliziya bakingiye ikibaba McCarrick.

Umwanditsi mu by’iyobokamana, Colm O’Gorman, yavuze ko inyandiko ya Carlo ari iyo kwitonderwa.

Yabwiye Al Jazeera ati “Mu myaka ibihumbi bibiri Kiliziya imaze, nta muyobozi ukomeye wigeze usaba Papa kwegura [...] Ndatekereza dukwiye gushishoza kuko Vigano afite gahunda ye.”

Iyi nyandiko ya Carlo ije nyuma y’uruzinduko Papa Francis yagiriye muri Irlande, aho yanasabiye imbabazi ku byaha byo gufata abana ku ngufu byakozwe n’abihayimana, akiyemeza gukuraho icyo gisebo.

Papa Francis kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga urugendo rwe muri Irlande, yirinze kugira icyo avuga kuri iyi nyandiko.

Yabwiye abanyamakuru ati “Ntacyo nayivugaho. Ntekereza ko inyandiko yivugira kandi mufite ubushobozi nk’abanyamakuru bwo gusesengura mukibonera umwanzuro wanyuma.”

Raporo iheruka gukorerwa muri Amerika ku myitwarire y’abihayimana bafata abana ku ngufu yerekanye ko muri Leta ya Pennsylvania abagera kuri 300 bahohoteye abana barenga 100 mu myaka isaga 70.

McCarrick, ni umwe mu bakaridinali b’Abanyamerika washinjwe gusambanya umwana mu 1970, ikirego cyatangajwe muri Kanama 2018 na Arikipisikopi wa New York.

Papa Francis yasabwe kwegura ashinjwa gukingira ikibaba abihayimana basambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages