Yavutse kuri Anastase Nkundabera na Apollinarie Budera ku itariki ya 08 Werurwe 1982 mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke ari umwana wa mbere (uburiza) mu bana 7 mu muryango wabo.
Amashuri abanza yayarangirije mu Ishuri Ribanza rya Rwakirari mu murenge wa Kivuruga, amashuri yisumbuye ayakomereza muri Seminari nto ya Nkumba mu Butabire n’Ikilatini.
Nyuma yaje gukomereza amasomo ye muri Seminari nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu i Rutongo, mu ishuri ritegurira abanyeshuri umurimo w’ubupadiri.
Yakomereje amasomo ye muri Seminari nkuru yitiriwe Mutagatifu Thomas d’Aquin i Kabgayi, n’iseminari nkuru yitiriwe Mutagatifu Charles Borromée mu Nyakabanda.
Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku wa 29 Nyakanga 2012 i Nemba, ari na yo Paruwasi avukamo.
Padiri Thacien Havugimana atabarutse ku myaka hafi 33, kuri iki cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2015 yiteguraga kwizihiza isabukuru y’ imyaka itatu amaze yiyeguriye Imana.
<img104886|center
Amafoto: Musanzelive.com



















TANGA IGITEKEREZO