Yabigarutseho ubwo yizihizaga imyaka 44 ishize abonekewe bwa mbere na Bikira Mariya i Kibeho. Aya mabonekerwa ya mbere yabaye ku wa 12 Mutarama 1982.
Kwizihiza imyaka 44 ishize Mukamazimpaka abonekewe bwa mbere byaranzwe n’amasengesho yarimo n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Bikira Mariya i Kibeho.
Cyayobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ari kumwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wayoboye Diyosezi ya Kibungo, ubu akaba ari mu kiruhuko, ndetse n’abandi bapadiri, abihayimana n’abalayiki benshi bo mu bihugu bitandukanye.
Mukamazimpaka kuri ubu ufite imyaka 62, yatangiye kubonekerwa yiga mu wa kane w’amashuri yisumbuye, abonekerwa akurikiye Mumureke Alphonsine wabonekewe ku wa 28 Ugushyingo 1981, nyuma hakurikiraho Mukangango Marie Claire, wabonekewe ku wa 2 Werurwe 1982.
Bose biganaga mu ishuri ry’i Kibeho ryaje kwitwa Ishuri Ryisumbuye rya Nyina wa Jambo rya Kibeho. Ryigagamo abakobwa 150 muri iyo myaka.
Alphonsine na Natalie ni bo bemewe na Kiliziya nk’ababonekewe bakiri mu buzima ku Isi kuko Mukangango Marie Claire, we yaje kwicanwa n’umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukamazimpaka yabwiye IGIHE ko Bikira Mariya yagiye amwiyereka kenshi haba ari wenyine mu buriri, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, ku manywa cyangwa nijoro, ndetse no mu ruhame rw’abantu benshi.
Ati ‘‘Kuva ku wa 12 Mutarama 1981 kugeza ku wa 3 Ukuboza 1983 Bikira Mariya yambonekeye inshuro zitabarika, kuko yanyiyeretse ndi mu banyeshuri ncyiga, yanyiyeretse kenshi njyenyine mu buriri ndetse no hanze ku mugaragaro inshuro 30 turi kumwe n’abandi bantu mu ruhame baje kumva ubutumwa bwe.’’
Igihe cyose ngo babonekerwaga na Bikira Mariya yazaga atari mu isura y’umwirabura cyangwa umuzungu, ahubwo ngo yazaga mu isura y’ubwiza budasanzwe [buhebuje].
Babonaga ari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 30, wambaye ikanzu y’umweru kugera ku birenge, ndetse witeye igishura cy’ubururu kuva ku mutwe kugera ku birenge.
Yababonekeraga aturutse iburengerezuba ahagaze mu kirere muri metero enye.
Muri aya mabonekerwa Mukamazimpaka na bagenzi be beretswe intambara, yashushanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banabwiwe iherezo ry’ubuzima bwabo. Uwabwiwe kuba Umubikira yabaye we [ Mumureke Alphonsine ] ubu aba mu Butaliyani.
Mukamazimpaka yabwiwe ko atazashaka azaguma i Kibeho agakomeza gusengera Isi, ibyo ni byo akora kandi ngo ntazava i Kibeho hafi y’aho yabonekerewe atabibwiwe na Bikira Mariya.
Mukamazimpaka yakomeje avuga ko we na bagenzi be bagiye bahabwa ubutumwa bwinshi burimo kwihatira gusenga nta buryarya, kugira urukundo nyarwo no gukunda Imana.
Nyuma y’imyaka 44 Bikira Mariya atanze ubutumwa ku batuye Isi, Mukamazimpaka yasabye abayituye bose gukomeza kumva ubutumwa bagenewe, kuko nibabukuriza ari bwo Isi izakira.
Ati ‘‘Turasabwa kuba indabo nziza nk’uko Bikira Mariya yakunze kubitubwira, aho indabo nziza zishushanya abantu beza bafite urukundo kandi rw’ukuri, mu gihe indabo zirabye zishushanya abantu b’abagome, aho abantu basabwa guhinduka bagakurikira icyiza.’’
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwa Bikira Mariya ari ubw’ibihe byose kandi budasaza, kandi abona bwarageze ku ntego butapfuye ubusa, ibyo mu mboni ze abona binagaragarira mu iterambere rya Kibeho, aho yabaye ahantu heza h’amakiriro ku bizera.
Ati ‘‘Imyaka isaze 44 amabonekerwa atangiye, Bikira Mariya asuye Kibeho, hagiye haba iterambere ku buryo bugaragara, abahasuye bararuhuka mu buryo bwa roho, kandi n’iterambere risanzwe ryarazamutse. Ni umugisha, kandi bizakomeza. Icyo dusabwa gusa twe ni ukugira umutima ukundana, imico myiza n’ubupfura, tugahora dukunda Imana n’umubyeyi Bikira Mariya, ibyo byiza azabidukomereza.’’
Mukarusagara Concessa uri mu bigaganaga na bamwe mu babonekewe yabwiye IGIHE ko ababazwa no kubona hari bamwe batemera ubutumwa bwiza Bikira Mariya yatangiye aha i Kibeho kandi ari ubw’agaciro kuri buri wese.
Ati ‘‘Mu gihe cyose nkiri muzima nta na rimwe ntazigera ngera hano, kuko aha mpafata nko mu rugo, uko abandi bajya gusura iwabo, jye iyo nje aha mba numva ngeze iwacu, kuko umubyeyi ndamutakira akanyumva. Iyi ni itariki nziza, twibukaho ko abo mu ijuru batumanukiye. Ibitangaza bye mpora mbibona, kandi n’iyo bidakunze uyu munsi, nibuka ko yadusabye kutajya turambirwa vuba. Iyo ntabaje Mariya muri Rozali ankemurira ibibazo byose.’’
Yakomeje avuga ko ababazwa n’uko hari Abanyarwanda batumvise ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho, bukarenga bukumvwa n’abanyamahanga ba kure, ibintu abona nko kwambara ikirezi ntumenye ko cyera.
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Kibeho ibarizwamo, Musenyeri Hakizimana Céléstin, yavuze ko kuba Kibeho yari intamenyakana yarabaye urumuri n’umujyi w’ihumure, na byo bishimangira ibitangaza by’ubutumwa bwa Bikira Mariya ndetse n’imbaraga bufite zihindura, ku batuye Isi yose.
Ati ‘‘Ntawe uza i Kibeho ngo atahe uko yaje, ataha hari icyahindutse haba muri roho no mu buzima bw’umubiri. Kibeho ikomeje kubyara imbuto nyinshi. Yari umurenge utazwi, none wabaye umujyi ufatika, habaye ubutaka butagatifu bukurura n’abanyamahanga benshi.’’
Kugeza ubu Kibeho yamaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera aya mabonekerwa anihariye kuba ari yo yonyine yemewe muri Afurika. Byibura abasaga miliyoni 1,2 bava imihanda yose ku Isi bagiye gusura Kibeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!