00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirahabyarimana washinze Intwarane yasobanuye ivuka ry’iri tsinda ryaciwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 03:29
Yasuwe :

Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana, ni Itsinda ry’abasenga rikomoka muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, rimaze gukwira mu gihugu hose no mu hanze yacyo. Abarigize baherutse kuvuga ko uwanyujijweho ubutumwa bagenderaho atuye ku Muhima i Kigali, bituma tumushaka turamusura.

Yitwa Nyirahabyarimana Agathe, umubyeyi afite imyaka 65 y’amavuko. Ni umwana wa Kane mu bana 11; abahungu umunani n’abakobwa batatu. Yavukiye mu Karere ka Rusizi muri Paruwasi ya Mibilizi, ku babyeyi b’Abakirisitu Gatolika.

Afite abana barindwi barimo umupadiri umwe. Yakuze akunda gusenga, kuvuga ishapule no kwiherera agasenga bucece nk’uko yabitojwe n’ababyeyi be, akabikuriramo mu mashuri yizemo arimo Ikigo cy’Ababikira cy’i Mibilizi no ku Nyundo.

Yagiye muri Chorale yiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza, ajya mu muryango wa Rejiyo Mariya ageze mu mashuri yisumbuye aho ku Nyundo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko mu 1984 yinjiye mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Ste Famille ndetse awuyobora imyaka itandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho yakoraga, bakoraga no ku wa Gatandatu ariko ngo yari yarasabye uruhushya kugira ngo asohoze inshingano muri uwo muryango.

Mu 2001 yaje kuba umuyobozi w’uwo muryango ku rwego rw’igihugu, asigara ari umujyanama muri Diyoseze ya Kigali. Naho yawuyoboye imyaka itandatu yarangiye ku ya 31 Ukuboza 2007.

Uko yahawe ubutumwa bw’Intwarane

Nyirahabyarimana yabwiye IGIHE ko ubutumwa bw’Intwarane bwatangiranye na Gicurasi 2006 akiri mu buyobozi bw’umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Itariki y’intangiriro y’ayo mateka ngo ni ku itariki ya 1 Gicurasi ubwo bari bafite abanyamuryango bagiranye amakimbirane bagombaga kunga nyuma ya misa.

Ati “Hari itariki ya mbere z’ukwezi kwa Gatanu numva misa Ste Famille nk’ibisanzwe, nari mfite agatsinda twagombaga guhura nyuma ya misa tugasuzuma akabazo gato kari mu banyamuryango bacu, twagombaga guhurira mu mashuri ari munsi ya Ste Famille n’ubu aracyahari.”

Nyuma ya misa barahuye, abari bafitanye amakimbirane batangira gusigana bagaragaza uko ikibazo cyabo giteye. Umwe muri bo yabwiye mugenzi we ko kugira ngo yumve ko ibyo amubwira ari ukuri agomba gufata Bibiliya akayirahiriraho.

Ako kanya ngo nibwo yabaye nk’ujya mu bundi buzima ibyaberaga aho ntiyongera kubikurikirana, ahubwo aza kuvugirwamo na Bikira Mariya.

Ati “Ubwo ako kanya uwo wasabwaga kurahirira kuri Bibiliya yarahagurutse, nicyo nibuka, afata Bibiliya agiye kuzamura ubwo nahise ngenda icyo nibuka gusa nzi ko nagarutse mu bumuntu mbona abantu bandi iruhande, mfite intimba nyinshi cyane numva umutima ugiye guturika n’amarira menshi cyane.”

“Ariko muri ibyo byose ijwi ryamvuyemo riravuga riti, ayo ni amarira y’umubyeyi w’ububabare burindwi ubabajwe n’aya makimbirane, urwango, inzigo n’urukundo ruke mu bakirisitu basenga, no gutinyuka ikitagomba gutinyukwa, kurahirira ku ijambo ry’umwana wanjye mu kinyoma. Ijwi ndaryibuka ariko ntumbaze iyo ryavaga.”

Nyuma yo kugaruka mu bumuntu, bagenzi be batahaga mu Kiyovu baratashye na we ataha ku Muhima, gusa ngo yumvaga atameze neza, ndetse no mu minsi yakurikiyeho akomeza kurangwa n’intege nke z’umubiri.

Nyirahabyarimana avuga ko nyuma y’iminsi itatu bari mu isengesho rya nijoro mu rugo iwe, yongeye gutwarwa mu bundi buzima yahuriyemo na Yezu Kirisitu na Bikiramariya. Icyo gihe ngo ntiyabashaga kuvuga, kurya no kunywa.

Bukeye yagiye ku kazi ariko bamubaza kuvuga bikamunanira agakoresha inyandiko. Kuri uwo munsi yari afitanye gahunda n’umupadiri kuri Ste Famille bagomba kujya guha amasakaramentu umukiristu wari urwariye kwa Kanimba kuko yari yabisabye.

Mu masaha ya saa yine yasabye uruhushya ku kazi [Bakoreraga imbere yo kwa Rubangura kuri ubu hari ibibanza biri kubakwa] amanuka atavuga ariko ngo ahageze uwo mupadiri amuvugishije aravuga.

Ati “Padiri yarambwiye ati uraje, nti ndaje kandi icyo gihe cyose navuye mu rugo ntavuga ngeze imbere ya padiri ndavuga.”

Nyuma yo guha umurwayi amasakaramentu, Nyirahabyarimana yasubiye ku kazi ahageze kuvuga birongera birahagaragara, kugeza ubwo akazi karangiye agataha.

Iminsi itatu yakurikiyeho ngo ntiyashoboye kuva mu buriri cyangwa kujya ku kazi. Abo basengangana baje kumusura, rya jwi ryongera kumuvugiramo.

Ati “Bazanye ari abakirisitu bagera kuri batatu, bampa ukarisitiya. Banyicaye imbere mbareba ariko ntabwo navugaga. Nka saa cyenda nibwo bavuga ko ijwi ryamvuyemo rikavuga ko ari Yezu Kristu w’i Nazareti bubasha budahangarwa.”

We ngo ntiyabashaga kumenya ko ijwi ryasohotse ariko ngo abo bakirisitu bari bamusuye bahawe ubutumwa bw’ibitagenda, barataha bamusiga aryamye aho, atarya, atanywa, atavuga.

Ku itariki 8 Gicurasi 2006 yaje kuva ku gitanda yari aryamyeho agwa hasi. Aho ngo niho yigaragarijwe na Yezu aramusukura ndetse amuha ubutumwa.

Ati “Niho mu by’ukuri Yezu Kirisitu yanyigaragarije mu gitondo aho nari ndyamye hasi aho ku isima. Niho rero yanyigaragarije aranyibwira ambwira ati Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, ni njye tumaranye iminsi, ni njye wari wagutwaye ku mpamvu z’ubutumwa nshaka kuguha."

Aracyumva ibicuro by’aho Yezu yamusize amavuta y’ubwoko butatu

Yezu yamubwiye ko icyo agiye kubanza kumukoraho ari ukumusukura kuko ari ikiremwa. Nyirahabyarimana avuga ko yamusukuje ikibatsi cy’umuriro, arangije amubwira ko asukuye ku buryo ubutumwa bukakaye azamuha azabushobora hanyuma amutamika igitabo cya Yeremiya.

Ati “Nabonye ikiganza kindamburiweho nsa n’ugurumana umuriro anyuhagiza ikibatsi cy’umuriro umubiri wose aho nari ndyamye sinashya. Mbona ndakongoka bihera ku maguru kugera ku mutwe.”

“Amaze kunsukura arambwira ati ubu urasukuye wese kandi ureze wese ni yo mpamvu nkuhamagarira ubutumwa bukakaye, ubutumwa buzaguteranye, akira iki gitabo cya Yeremiya. Nabonye agifite arakizana mbona akinshyize mu kanwa ntumbaze aho cyagiye narabibonaga igitabo cyose kindangirira mu kanwa arambwira ati nkugize Yeremiye w’iki gihe.”

Yamubwiye ko impamvu yamugize Yeremiya ari uko ibyamubayeho na we bizamubaho, ariko amusaba kutagira ubwoba.

Ati “Uzatotezwa cyane kubera ubutumwa ariko humura nzabyirangiriza.”

Nyuma yo kumuha ubuhanuzi bwa Yeremiya ngo yamwambitse ububasha bumuha imbaraga za gitumwa. Ubwo bubasha ngo buri mu bwoko butatu bw’amavuta yamusize mu biganza.

Ati “Arambwira ngo zana ibiganza. Ndibuka ko nabizanye ndabirambura ansiga amavuta ubwoko butatu. Amavuta yansize bwa mbere yari ayo kunsukura ahumanura ku biganza byombi noneho andi y’ubwoko bibiri ni aya gitore n’amavuta y’ububasha, n’ubu rwose ibicuro biracura nkabyumva aho yasize amavuta.”

Ingabire yahawe zitakiriwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Ayo mavuta yayaherewemo impano zitandukanye zirimo iy’uburondozi [kubwira umuntu ibye] yahereweho atotezwa. Bijya gutangira ngo umwe mu bo basenganaga yaramusuye maze iyo mpano imukoreraho.

Ati “Hari mugenzi wanjye wansuye ya mpano y’uburondozi imukoreraho noneho ararondorwa. Kugeza ubwo nagiye mu buzima bwe bwite bwose, umugabo we si nari muzi n’uko yapfuye sinari nkuzi ariko noneho hagaragazwa icyishe umugabo we n’indwara na we arwaye kandi atayizi atarayiyumvaho bitera amahane, bitera akavuyo ndetse dutandukana arakaye cyane.”

Uwo ngo byaramubabaje agenda abivuga bigera mu bapadiri, bisakara no mu bo basenganaga bavuga ko yavuze mugenzi we amusebya.

Icyo gihe ngo nibwo gutotezwa byatangiye n’abapadiri bamwandikira urwandiko bamukura ku buyobozi bw’umuryango w’Umutima Mutagatifu ndetse bamusaba kutongera kugira inyigisho atangamo kugira ngo atawuyobya.

Muri uwo mwaka wa 2006 muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga ngo itotezwa ryarakomeje ariko akomeza kuba mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, ariko abujijwe kugira inyigisho atanga.

Impano y’uburondozi yarakomeje abamusuye bose bakarondorwa, ababyakiriye bakabyakira abatabyakiriye bakavuga ko yasaze, afite amashitani.

Haziyeho impano y’ubuhanuzi n’impano yo gusabira abarwayi ndetse bigera mu mpera z’uwo mwaka hari abantu biyemeje kugendana na we mu isengesho.

Burya ngo icyababaje Yezu mu nzira y’umusaraba ni ikizingo cy’amahwa

Iyo Nyirahabyarimana asobanura uko yabonye Yezu, yumvikanisha ko bigoye kumushushanyiriza utaramubona n’amaso ye. Gusa ngo bituruka na none ku kuba kumubona neza bigoye kubera urumuri rwinshi agaragaramo.

Ati “Ndamwibuka rwose yicaye ku ntebe. Nagiye kubona mbona intebe iramanutse yicaye imbere yanjye yambaye igishura cy’ubwami n’inkoni mu ntoki. Tuvugana imbonankunone na ya nkoni ya cyami.”

“Ntabwo ari wa muzungu w’umweru ni ikiganza ubona kiba kiriho urumuri kirabagirana kandi n’intoki zagukoraho ukumva zitari kugukoraho neza. Mu gihagararo rero ntabwo aba ahagaze ku butaka aba abengerana, ni umusore mwiza ubengerana ntabwo ushobora kubona uko uvuga ubwiza bwe kubera ko aba ari mu rumuri rukeye. Isura urayibona ariko utayibona neza kuko iba irimo urumuri rurabagirana.”

Mu biganiro yagiranye na Yezu, ngo yamubwiye ko ikizingo cy’amahwa aricyo kintu cyamubabaje kurusha ibindi yakorewe ajya kubambwa.

Ati “Yaranambwiye ngo ikizingo cy’amahwa ni cyo kintu cyambabaje, kuko ni ubugome abantu bangiriye batigeze bagirira undi muntu. Nasanze babamba abantu ku musaraba ariko ikizingo cy’amahwa ntacyo nasanze nta n’undi bongeye kugikorera nyuma yanjye ni ubugome bukakaye abantu bankoreye.”

Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu.

Iyo ngingo ntabwo bayibona kimwe kuko ryo rivuga ko ibyo rikora byuzuzanya n’iby’indi miryango, ikitarumvikana ari impano bahawe zitari zimenyerewe muri Kiliziya.

Ku bijyanye n’uko kwamaganwa, Nyirahabyarimana avuga ko ntawe acira urubanza ko gihe kizagera bakabakira kuko yabisezeranyijwe na Yezu w’i Nazareti.

Avuga ko bigoye kumenya umubare nyawo w’Intwarane ziri imbere no hanze y’igihugu ariko akavuga ko ugenda wiyongera.

Ibiranga Intwarane ni ukuzirikana ijambo ry’Imana, kuvuga Rozari Ntagatifu, Indamutso ya Malayika, ishapule y’impuhwe z’Imana n’iy’ububabare bwa Yezu Kirisitu no gutura ku gitambo cy’Ukarisitiya.

Video na Amafoto: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .