Musenyeri Musengamana yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, ryatangiye ku wa 19 Kanama, asaba ko harebwa uburyo bwihariye bwo kurengera abana bato bavukiye ku babyeyi bafunzwe,
Uyu mwepisikopi yavuze ko byamushenguye umutima kubona abana b’abakobwa bafite imyaka mike bari mu igororero kandi bamwe bafite impinja bari barabyaye.
Ati “Birababaje kubona umwana w’imyaka 14-15 ari mu igororero afite akana k’amezi ane cyangwa atanu. Birababaje rwose. Abadepite n’abashingamategeko, amategeko agenga gufunga abana akwiye gusubirwamo.”
Musenyeri Musengamana yavuze ko ikibazo gikwiye kwitabwaho kuko abana bavuka kuri ba nyina bafunze bashobora kumara igihe kinini bari muri gereza, nyamara nta ruhare bagize mu cyaha cyatumye nyina afungwa.
Ati “Uwo mwana azamara imyaka yose abana na nyina mu igororero.”
Musenyeri Musengamana yavuze ko ibyo yabonye byamubabaje cyane, kugeza ubwo yasabye ko abo bana bahabwa ubundi buryo bwo kurerwa hanze y’igororero.
Ati “Ejo bundi ndi mu igororero narababaye cyane. Bariya bana muzabampe mbarere iwanjye. Kubona umwana muto wabyaye afite uruhinja mu igororero birababaje. Ndabasabye muzabampe, abo bana baba barabyawe n’abandi bafunze nzabarera.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Dr Utumatwishima Abdallah, wari wari witabire isozwa ry’iri huriro , yavuze ko ubutumwa bwa Musenyeri Musengamana bwumvikanye kandi ko agiye kubugeza ku nzego bireba.
Yijeje ko ikibazo cy’abana bafunzwe bafite impinja cyangwa ababyeyi bakiri bato bafunganywe n’abana babo kizakorwaho ubuvugizi kugira ngo harebwe igisubizo kiboneye.
Ati “Ibyo mwabonye mu Igororero rya Nyagatare, aho abana bafunzwe bakaba bafunganywe n’abo babyaye, ndabizeza ko ngiye kubikorera ubuvugizi nkabigeza ku nzego bireba, kizashakirwa igisubizo.”
Musenyeri Musengamana yanenze kandi ababyeyi batuzuza inshingano zabo, asaba ko bongera kwita ku kurera no gukurikirana abana babo.
Ati “Ababyeyi mwateshutse ku nshingano. Birababaje kandi biteye isoni. Nk’ababyeyi, tugaruke ku nshingano zacu.”
Yanasabye urubyiruko kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, avuga ko biri mu bibazo bishobora kubangamira ejo hazaza harwo.
Iri huriro ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu ryasojwe ku wa 23 Kanama 2026, nyuma y’iminsi itanu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba.
Igororero ry’abana rya Nyagatare ribarizwamo abana barenga 630 barimo abakobwa 19. Aba bana bigishwa amashuri asanzwe ndetse n’imyuga. Iyo aba bana babashije gutsinda neza ibizamini bya Leta hari abahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bakajya gukomereza amasomo hanze y’Igororero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!