00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Laurent Mbanda yasimbuye Philippe Rukamba ku buyobozi bwa RIC

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 31 August 2024 saa 06:28
Yasuwe :

Musenyeri Laurent Mbanda, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yatorewe Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, asimbuye Phillippe Rukamba wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba aherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Aya matora yabaye ku wa 30 Kamana, abera ku cyicaro cya RIC giherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bahagarariye amadini n’amatorero yabo bari baje gutora abazabahagararira muri manda nshya.

Abandi batorewe kuyobora iri huriro barimo Mufti Sheik Sindayigaya Musa wabaye Visi Perezida wa mbere, Musenyeri Kayinamura Samuel watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri, Dr. Masengo Fidel wabaye Umunyamabanga Mukuru, ndetse n’abajyanama barimo Munsenyeri Papias Musengamana wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr. Charles Mugisha na Bishop Dr.Gahungu Bunini.

Musenyeri Mbanda afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Iyobokamana (Theologie) n’iyo mu bucuruzi, iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu burezi, n’ibijyanye n’imico (Inter-cultural studies) ndetse kuri ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga ya non-formal education.

Musenyeri Mbanda yatorewe kuyobora RIC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .