00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye abanyamadini ubufatanye mu kurwanya ubusinzi mu rubyiruko

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 August 2026 saa 10:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye amadini n’amatorero uruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, avuga ko nubwo bimeze gutyo hari ahagikenewe umusanzu wayo cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya ubusinzi mu rubyiruko.

Ibi yabigarutseho ku wa 16 Kanama 2026, ubwo kuri Stade Amahoro, i Remera haberaga Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana.

Ni igiterane gihuza Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Gihugu barimo ababarizwa mu madini n’amatorero, hagamijwe gusengera Igihugu no gushimira Imana yarinze u Rwanda n’Abanyarwanda.

Iki giterane kibaye ku nshuro ya 14, mu gihe hashize imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe ndetse hanishimirwa iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko igiterane cya Rwanda Shima Imana ari umwanya mwiza wo gushimira akamaro, umusaruro n’ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero mu kubaka igihugu.

Yavuze ko iyo hatabaho ubufatanye bukomeye bw’amadini n’amatorero hari byinshi u Rwanda rwagezeho rutari kuba rwaragezeho muri icyo gihe cy’imyaka 32 ishize.

Ati “Ibyo twagezeho dushimira Imana uyu munsi ntibyari gushoboka iyo Leta ikora yonyine.”

Yerekanye ko amadini n’amatorero yagize uruhare mu byo u Rwanda rwagezeho binyuze mu kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nziza, kubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, kwimakaza urukundo, ubumwe, amahoro, imbabazi, gukorera mu mucyo no gukunda igihugu.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa amadini n’amatorero yagizemo uruhare binyuze mu kubaka ubukungu bw’igihugu, gusana imitima y’Abanyarwanda ndetse no komora ibikomere, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yongeye gusaba abanyamadini n’amatorero kutadohoka kuri urwo rugamba batangiye kandi bagizemo uruhare rukomeye.

Ati “Turabasba gukomeza kwigisha Abanyarwanda ku bijyanye n’ibibateza imbere, bibavana mu bukene, mubarinda ababashuka babajyana mu cyerekezo kitari cyiza.”

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yibukije abitabiriye iki giterane cya Rwanda Shima Imana ko mu Rwanda hakomeje kugaragara ibibazo by’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikunze kwibasira urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba ko bahuguruka mu kubirwanya kuko bidahuye n’indangagaciro Nyarwanda ndetse n’iz’abakirisitu muri rusange.

Yababwiye ko bakwiriye kubirwanya kubera ko uretse kuba byangiza ubuzima bw’urubyiruko, bisenya imiryango ndetse bikaba n’intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Ati “Ubwo duhuriye hano dushimira Imana, turabasaba gukomeza gukoresha ijwi ryanyu mu kwigisha indangagaciro zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda no kurwanya imico mibi y’ubusinzi ikunze kuranga urubyiruko rwacu.”

Yagaragaje ko amadini n’amatorero agera ku bantu benshi ndetse ko ari yo mpamvu akwiriye kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage nk’uko yabikoze mu myaka 32 ishize.

Yavuze ko impamvu Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guca ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge mu Banyarwanda, ari ukugira ngo bakomeze kubungabunga impano y’ubuzima Imana yabahaye.

Ati “Turifuza ko Abanyarwanda bose bakomeza kubungabunga impano y’ubuzima Imana yaduhaye, kugira ngo n’imbaraga Imana yaduhaye tubikoreshe mu kwita ku miryango yacu.”

Umuyobozi wa Peace Plan Rwanda itegura Rwanda Shima Imana akaba n’Umushumba w’Itorero rya Potter’s Hand Ministries, Jimmy Muyango, yashimiye Imana yahaye Abanyarwanda Ubuyobozi bwiza busigaye bubayoboye mu nzira y’ubumwe bukabarinda amacakubiri.

Ati “Ntabwo ari ibintu bisanzwe kuba Imana yaraduhaye ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, kandi bwahinduye amateka y’iki gihugu, bukaba buyobora Abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wacu.”

Umuyobozi wa Komite itegura igiterane cya Rwanda Shima, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana kuko igihugu cyavuye mu icuraburindi ryakiranze.

Ati “Dukwiye gushima Imana ko twavuye mu icuraburindi ryarangwaga n’amateka yuzuye amacakubiri, ubutindi, umwiryane, ubuyobozi bubi, ubwicanyi n’ibindi bibi.”

Stade Amahoro yari yuzuye Abanyarwanda n'inshuti zabo baje gushimira Imana ibyiza yagejeje ku gihugu
Abanyarwanda bitabiriye iki giterane ku bwinshi, bashimira Imana ko yarinze ubuzima bwabo
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yifatanyije n'ibihumbi by'Abanyarwanda mu giterane 'Rwanda Shima Imana 2026'
Pasiteri Jimmy Muyango uyobora Peace Plan itegura Rwanda Shima Imana, yashimiye Imana yahaye u Rwanda abayobozi beza bayobora igihugu neza mu nzira y'ubumwe
Umuyobozi wa Komite itegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana kubera ko igihugu cyavuye mu mateka mabi, ubu kikaba kiri mu byubashywe ku Isi
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yerekanye uruhare rw'abanyamadini mu byo u Rwanda rwagezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages