Mu mushinga wo kwagura ahazakorerwa ibikorwa bitandukanye by’ingoro ya Kibeho, uteganya ko hazagurwa ubutaka bwa hegitari 10, zifite agaciro ka miliyari 3Frw, mu gihe kugeza ubu ngo hamaze kuboneka miliyoni 300Frw gusa.
Mu butumwa yageneye abitabiriye Misa y’Asomusiyo ku wa 15 Kanama 2024 i Kibeho, Mgr Celestin Hakizimana yavuze ko nka Diyosezi ya Gikongoro bababazwa no kuba abagana Kibeho badafite ubwinyagamburiro.
Yasabye ko abakristu bose ndetse n’abaza i Kibeho, gutekereza kugira uruhare mu gutanga inkunga yo kugura ubutaka bwo kwaguriraho ibikorwa bitandukanye bya Kibeho, .
Ati “Aha mubona hose abakiristu baba bagenda si ahacu, turavogera ubutaka bw’abandi. Nimudufashe tubone ubutaka bwacu."
Mgr Hakizimana, yakomeje ahamagarira abakirisitu gatorika bo mu Rwanda kwiyumvamo inshingano zo gufasha imishinga yo kwagura ibikorwa bya Kibeho, kuko ubufatanye ari bwo buzatuma babigeraho.
Yagize ati “Mu busesenguzi twakoze, twasanze nibura buri mukirisitu wese wo mu Rwanda wabatijwe, atanze amafararanga igihumbi gusa, twahita tugera ku ntego yacu bitarenze ibyumweru bibiri.’’
Mgr Hakizimana, yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba bagiye gutangira kwishyura bamwe mu baturage b’aho izi nyubako zizajya, mu rwego rwo kwirinda gukomeza kubika amafaranga yamaze kuboneka igihe kirekire.
I Kibeho hamaze kumenyerwa nk’ahantu hatagatifu hasurwa n’abantu benshi,aho mu mibare yatangajwe n’Akarere ka Nyaruguru, buri cyumweru kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru hagenda abashyitsi basura Kibeho bari hagati ya 1500 na 2000 .
Nibura ku mwaka Kibeho ibarirwa abasaga miliyoni n’ibimbi 200 by’abayisura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!