00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mazimpaka Jones Kennedy mu bapasiteri bashya basengewe na Apôtre Dr Gitwaza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 December 2023 saa 05:15
Yasuwe :

Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, ryungutse abashumba 35 barimo Mazimpaka Jones Kennedy, ufite impano zirimo gukina filime, akaba umubyeyi w’umunyarwenya Nkusi Arthur n’umuhanzi Sintex.

Umuhango wo gusengera abapasiteri bashya wabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, uyoborwa n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Abapasiteri bashya binjiye mu nshingano z’ubushumba baturutse muri paruwasi zo hirya no hino mu gihugu.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko mu basengewe harimo Mazimpaka Jones Kennedy, ubarizwa muri Paruwasi ya Ntarama.

Mazimpaka wamamaye mu ruganda rwa sinema asobanura filime nka Master JK ndetse ni umukinnyi wazo n’uziyobora. Yivuga nk’umuntu w’impano nyinshi cyane ko yabaye MC, uvanga imiziki n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Mu 2013, Mazimpaka avuga ko ari bwo yahagaritse ibyo gusobanura filime kubera ko yari amaze gukura mu gakiza.

Yigeze kubwira IGIHE ko gukizwa kwe kwaturutse ku mugore we wari usanzwe amusengera undi atabizi, ubu akaba ari umwe mu bavugabutumwa.

Ati “Imana yambujije amahoro. Nari ntashye mu gitondo nka saa cyenda n’igice mvuye gucuranga mu kabyiniro. Nari nabuze amahoro ndataha.”

“Njye ubwo nabaga ndi muri ibyo, umugore wanjye yabaga ari gusenga. Icyo gitondo ntashye hari ku wa Gatandatu ahita anjyana gusenga. Nahise mvayo bansengeye nkizwa gutyo.”

Umuvugizi wa Zion Temple, Jean Baptiste Tuyizere, yavuze ko gusengera Abapasiteri bashya akenshi bikunze kuba kabiri mu mwaka cyangwa rimwe kugira ngo haboneke abashumba bo gufasha abasanzwe.

Ati “Hari amaparuwasi mashya aba arimo kuvuka, hari ahandi abakirisitu baba barimo kwiyongera bikaba ngombwa ko hakenerwa abashumba bafasha muri iyo mirimo.”
Bahawe ubutumwa bukomeye
Kugeza ubu Itorero Zion Temple rifite abapasiteri bagera muri 500 ku Isi hose mu gihe abo mu Rwanda bo bagera kuri 200.

Abapasiteri bashya bahawe ubutumwa bw’uko umushumba atari uwo mu rusengero gusa ahubwo ari uwo mu migenzereze, aho aba, aho akorera ndetse n’aho agenda mu buzima bwa buri munsi.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Yosua yari umuhanuzi ariko ari na ‘General’ mu gisirikare, Mose yari umuhanuzi ariko ari n’umunyapolitiki, Dawidi yari umuhanuzi, umuririmbyi ariko ari n’umwami, Aburahamu ni sogokuruza mu byo kwizera ariko yari umucuruzi.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko ikibazo gikomeye gihari uyu munsi ari uko abantu bitwa abashumba mu rusengero ariko ntibagaragaze impinduka n’ubwami bw’Imana aho bakorera.

Mazimpaka yagizwe Pasiteri muri Zion Temple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages