Kwikuza ni kirazira ihabanye n’ubupfura. Abikuza ni abantu bakunda ikuzo n’ibyubahiro. Bahora bashaka kugaragaza ko ibyakozwe byose aribo bagize uruhare rukomeye kandi bakumva bakwiye guhora aribo bashimwa bonyine. Baba bashaka imyanya y’ibyubahiro niyo byaba bitubahirije amategeko cyangwa biyubahirije.
Ivanjili itwereka umufarizayi w’umwiyemezi wikuzaga ageza naho kwikuriza mu Ngoro y’Imana yivuga ameza kandi atabuze n’amabi. Yireguye ku musoresha amwita umunyabyaha, ariko Yezu ahamya agira ati" Umusoresha yasubiye iwe ari intungane naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa (Lk 18,9-14). Kubera iki? Umusoresha yatakambye asaba Imana imbabaza agira ati " Mbabarira jyewe w’umunyabyaha").
Kwiyoroshya ni umwe mu migenzo iranga umuntu wamenye Imana. Umukirisitu utiyoroshya aba agishikamiwe n’umwanzi shitani we soko yo kwishyira hejuru. Yezu yariyoroheje maze yicisha bugufi yigira umuntu aza kubana n’abantu kandi ari Imana. Yogeje ibirenge by’abigishwa be kandi ari Nyagasani. Iyo usomye Ijambo ry’Imana ubona ahantu henshi hashishikariza abantu kwicisha bugufi no kwiyoroshya kugira ngo babashe kunogera Imana n’abantu.
Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro
Umuhanuzi Zakariya atubwira umukiza wiyoroshya kandi uzanye amahoro.Uwo Mukiza ni Umwami ariko atandukanye n’abami n’abatware bo mu gihe cye. Bamwe mu bami b’Isezerano rya cyera barangwaga kenshi n’ubwirasi no gushoza intambara. Byagaragazwaga no kugendera ku magare n’amafarasi bihambaye by’intambara. Umwami umuhanuzi avuga azaza yicaye ku ndogobe mbese nk’uko mu bihe bya cyera ibikomangoma byabigenzaga (Gn 49, 11); (Abac 5,10). Ubuhanuzi bwa Zakariya bwujujwe igihe Yezu yinjiye muri Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, maze Yeruzalemu yose ikamwakira nk’Umwami (Mt 21,5). Ese Yezu yari abuze igare cyangwa ifarasi ngo abigendeho? Raka da! Reka twibuke ko muri Palesinina abakene iyo bagiraga uruzinduko bagendaga ku ndogobe naho abakomeye, abakire bakagenda n’amagare n’amafarasi(1Abam1,5).
Umwami Salomoni n’imyitwarire ye idasazwe
Ibyanditswe bitagatifu bitwereka umwami w’ikirangirire wamenyekanye cyane kubera imyitwarire ye idasanzwe. Uwo mwami ni Salomoni mwene Dawudi, wari ufite ubuhanga butangaje ndetse n’ubwamamare bwe bukagera no mu mahanga. Si ibyo gusa kuko yagaragaje guca bugufi cyane imbere y’Imana n’imbere ya Isiraheli yose.
Mbere yo kwiyubakira inzu (Ingoro y’umwami), yabanje kubakira Uhoraho Imana ye Ingoro y’agatangaza i Yeruzalemu (1 Abam 5,15...).Igihe Imana imubonekeye mu nzozi ikamubwira iti " saba icyo ushaka cyose" , Salomoni yagaragaje cyane guca bugufi, amenya ko icyo ari cyo cyose agikesha Imana maze aravuga ati" None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka...Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’ikiza; ubundi se koko ninde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?".
Aya magambo ya Salomoni Imana yarayashimye ndetse yiyemeza kumuha n’ibyo atasabye (1Abam3,7.9.13). Ubwiyoroshye bw’Umwami Salomoni bugaragarira mu kumva neza ko Imana ariyo ifite umwanya w’ibanze maze we akaba ari umugaragu cyangwa igikoresho cyayo. Yamenye ko muntu yigiramo ubuhubutsi no kwiyemera maze asaba Imana umutima ushishoza. Koko ubuyobozi ni impano kuko umuntu kubwe ntacyo yakishoborera!
Yezu Kristu, urugero rwo kwiyoroshya
Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyafilipi, itwereka uko Yezu yigize umugaragu ariko agakuzwa n’Imana Se. “N’ubwo yarafite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Nicyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu” (Fil 2,6-10).
Bavandimwe uwiyoroshya arakuzwa, arakundwa kandi arashimwa. Nubwo kwicisha bugufi hari abo bigora, ariko birashoboka kuko ntakinanira Imana. Yezu yicishije bugufi maze yikonozamo ikuzo yari asanganywe nk’Imana maze yemera kubambwa ku Musaraba. Yahembwe gukuzwa igihe azutse mu bapfuye.
Pawulo aratugira inama agira ati “Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Yezu Kristu ubwe (Fil 2,5). Buri wese abigire intego ye agira ati " Guhera uyu munsi ngiye kujya ngenda niyoroheje kandi nicishe bugufi imbere y’Imana n’imbere ya bagenzi banjye”. Yezu ati “Dawe Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Nimwikorere umutwaro wanyu kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu umutima wanyu (Mt 11,25.29). Kubaho mu bwiyoroshye bitanga amahoro.
Nk’uko Mwene Siraki abivuga, ushaka ikuzo n’ishema natinye Uhoraho. Ntukikuze wowe ubwawe, utavaho ugwa, maze ukikururira ikimwaro (Sir 1,11.30).
Ntukigire umunyabuhanga igihe ukiri ku murimo ushinzwe, kandi ntukishimagize ubutindi bwakugarije. Mwana wanjye, ujye wishimagiza mu rugero, kandi wishime ukurikije icyo wamaze (Sir 10,26.28).
Umwiyemezi ntashobora kwemera ko hari icyamunira, usanga yihambira ku bintu byose, ntakenera uwamufasha kuko yumva yihagije. Muntu abashije kumenya icyo ari cyo n’iherezo rye, yaca bugufi maze akajya agirira bose ineza. Igitabo cy’imigani kiragira kiti:" Mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya (imig 15, 33).
Umwanzuro
Ikiza n’ikibi, duhitemo iki? Kwiyoroshya no kwikuza? Ikigaragara ni uko indangagaciro yo kwiyoroshya yatakajwe na benshi. Abantu benshi bigize abanyabwenge, ibihangange, abaneguranyi na banyamwigendaho. Ntibahwema kwemarara nk’umufarizayi bagira bati “Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Aho kwireba, abantu batunga agatoki abandi kubera ubwikunde, umurengwe n’ubwirasi.
Mu buzima busanzwe, ubona ko abiyoroshya ari abahire! Yezu ati:" Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage (Mt 5,4). Umuntu wicisha bugufi wamunganya iki? Umuntu utitwaza icyo aricyo yabonwa na nde? Mbega ukuntu ari byiza kubona umugabo wiyoroshya maze akabwira umugore we ati "Mbabarira nakosheje!" Mbega ngo biraba byiza kuba uri umuyobozi ukabona umusaza, umukecuru cyangwa umwana uje kugusaba serivisi, maze ukayimuha nk’aho ari umubyeyi wawe cyangwa umuvandimwe wawe!
Abiratana ubuhanga, ububasha n’ubushobozi ntibakozwa ibyo gusenga, rimwe na rimwe bagashaka kwerekana ko Imana itabaho cyangwa ngo niba inariho yabahaye ubwenge n’ubwigenge ngo bakore icyo bashaka. Ibyabereye ku munara w’i Babeli byari ishyano rikomeye ry’ubwiyemezi bwa muntu kuko bashatse kubaka umunara ugera ku ijuru ngo bakunde babe ibirangirire ku isi yose maze Imana isobanya indimi zabo (Intg 11,1-9).
Nyamara kandi muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, biragaragara ko benshi barushye kandi baremerewe! Ni mu gihe kuko benshi bacitse ururondogoro, baribaza niba ari igihano cy’Imana bakabura uwabasubiza. Ese ntitwari dukwiye kwiga guca bugufi tukamenya kwakira Alfa na Omega!? Kimwe n’intumwa za Yezu, nta wundi wakiza isi dutuye uretse Yezu wenyine uduhamagarira kumwegera.
Duce bugufi imbere y’Imana, maze dusenge ubutitsa dusaba tuti “Mana yacu, wowe wahishuriye abaciye bugufi urukundo udufitiye, uduhe roho wawe kugira ngo tumenye kwicisha bugufi no kwegera uwadukijije ari we Yezu Kristu Umwami wacu, Amen.”
Padiri Dusenge Issa Moïse,
Paruwasi Nyamasheke/ Cyangugu.



















TANGA IGITEKEREZO