00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka umusigiti mukuru na kaminuza, imishinga yadindiye n’igenzura mu madini: Ikiganiro na Mufti w’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge, Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 September 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Amezi arenga ane arashize Sheikh Sindayigaya Mussa atorewe kuba Mufti w’u Rwanda, intambwe ashimangira ko ari ikimenyetso cy’icyizere yagiriwe n’umukoro yahawe wo guteza imbere ibikorwa by’iri dini mu gihugu.

Ku wa 26 Gicurasi nibwo Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC).

Mu kiganiro, Sheikh Sindayigaya yagiranye na IGIHE yagarutse ku byo ashyize imbere muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere, imwe mu mishinga y’iri dini yadindiye ndetse n’icyemezo Leta iherutse gufata cyo gufunga zimwe mu nsengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa.

IGIHE: Inshingano za Mfuti muherutse gutorerwa mwazakiriye mute?

Sheikh Sindayigaya: Birumvikana iyo umuntu ahawe inshingano hari icyizere aba yagiriwe kandi iyo ugiriwe icyizere n’abayisilimu muri rusange, baba abo mu nteko itora, aba-Sheikh badutangaho abakandida; icyo cyizere cy’izo mpande zose byanze bikunze kiragushimisha. Kubera ko bikwereka uko abantu bagufata, no kuba babona ko inshingano uhawe wayishobora. Twabyakiriye neza rero n’ibyishimo ndetse tuboneyeho gushimira abatugiriye icyizere muri ibyo byiciro byose.

Uyu munsi wavuga ko idini ya Islam ihagaze gute mu Rwanda?

Abayisilamu muri rusange bahagaze neza ndetse abo dufite, tubara ko bageze muri miliyoni imwe hanyuma tukagira imisigiti 456 ikorerwamo isengesho ryo ku wa Gatanu rizwi nka “Ijuma”, aho yubatse mu turere no mu Ntara zose z’igihugu.

Abisilamu barahari mu bice byose by’igihugu ariko hari uduce bagaragaramo ku bwiganze bitewe n’amateka akomoka ku ihezwa ndetse n’akato abo hambere mu Rwanda bashyizwemo.

Utorwa wavuze ko ugiye gushyira imbere ibijyanye n’ubumwe bw’Abayisilamu, hari inenge ubona kuri iyi ngingo?

Ndashaka kubanza gushimangira ko mu bayisilamu nta byacitse ihari nk’uko namwe mubibona. Turi Abanyarwanda, turabanye kandi turaturanye nta bidasanzwe. Mu misigiti abantu baratuje.

Kuba twarabishyize muri gahunda z’ibanze mu byo duteganya mu buyobozi bwacu cyangwa muri gahunda z’ibanze dushyize imbere, ni uko ubumwe ari inkingi ikomeye mu bintu byose kandi buhora bwubakwa ntabwo bijya bihagarara.

Iyo ubumwe buhari ugomba kububungabunga ukabukomeza, ukanirinda icyo ari cyose cyabuhungabanya. Hari byinshi bishobora guhungabanya ubumwe bw’abantu nk’ibihuha no kuba hari abandi badafite inyungu muri ubwo bumwe, bagashaka kubusenya.

Kuvuga ko dushyize imbere ubumwe rero ni ugukomeza kubwubaka kuko burahari no gukomeza kubusigasira no kwirinda icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri mu bantu na cyane ko iyo bashyize hamwe nta kibananira, kimwe n’uko iyo ubumwe bubuze ntacyo bageraho.

Uzarebe nko mu makipe y’umupira, ni ikintu cy’abantu bose. Ubwo ndashaka kuvuga ko Umuryango w’Abisilamu mu Rwanda ari uw’abisilamu bose, bawufiteho ubwisanzure n’uburenganzira. Kuba umuntu yagira uko yumva ibintu undi akagira uko abivuga, undi akifuza ati kanaka wenda ndumva ari we wakabaye umuyobozi; ibyo ni uburenganzira bwabo.

Ni ibihe bintu muzashyiramo imbaraga muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere?

Nk’uko twabitangaje mu ijambo ryacu tukimara gutorwa ndetse no mu gihe cy’irahira twakira inshingano ku mugaragaro, muri iyi manda yacu tuzashyira imbere ibintu bitatu by’ingenzi. Icya mbere ni ubumwe nk’uko twakigarutseho, icya kabiri ni ibirebana no gutekereza imishinga minini.

Dufite imishinga myinshi y’iterambere ku rutonde, hanyuma ubu turi gushyiraho iteganyabikorwa ry’igihe kirekire nibura kugera ku myaka itanu ndetse twasanze tutakora duhuzagurika kuko burya iyo uzi aho ujya, ushyiraho n’uburyo uzahagera ari yo mpamvu natwe twashyizeho igenamigambi.

Twashyizeho itsinda ry’abayisilamu b’inzobere babimenyereye banabifitemo ubuhanga, tubaha ibitekerezo by’ibanze; ubwo ndavuga jye na komite yose ntabwo ari njye ngenyine ndetse muri iryo teganyabikorwa abari muri iryo tsinda bahuje ibyiciro bitandukanye byaba iby’urubyiruko, itsinda ry’abahagarariye aba-sheikh, abagore, abafite ubumuga, abikorera n’abasheshakanguhe bazi byinshi ku mateka y’ubuyisilamu mu Rwanda.

Iryo tsinda rero riri kwegeranya ibitekerezo ku mishinga y’ibizagerwaho mu myaka itanu, bisobanuye ko twe twifuza kugendera ku murongo wanditse, ahasigaye tugasaba Imana ko idushoboza kuzabigeraho kandi tukanasaba abayisikamu kubigiramo uruhare kugira ngo iyo gahunda igerweho.

Nitumara kwemeza igenamigambi ry’imyaka itanu, tuzarigeza ku bayisilamu noneho dusangire nab o inyandiko ya nyuma tuzagenderaho twese nyuma yo kwemezwa n’Inteko Rusange ya Muslms Community iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Aya mezi atatu rero ni ayo kwitegura ni byo twari turimo, hanyuma ukwezi kwa kane ni uko kubinyuza mu rwego rw’amategeko n’inzego zigomba kubyemeza no kubisangira n’abayisilamu, ubundi dukurikizeho ingendo zo mu ntara n’uturere dutandukanye kugira ngo dusangire icyerekezo kimwe n’abayisilamu, kuko buriya ubuyobozi bufite icyerekezo ariko kitazwi cyangwa ngo kibe gisobanutse mu bayisilamu, icyo gihe tubyina imbusane.

Icyerekezo kiba gitangiye kuba cyagerwaho mu gihe wajya i Nyaruguru cyangwa i Rusizi ukabaza umuyisilamu waho niba azi icyerezo cy’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu.

Icyo cyerekezo gikubiyemo iyihe mishinga migari?

Umwe mu mishinga migari dufite, harimo kubaka Icyicaro Gikuru cy’Abayisilamu mu Rwanda kizaba kiri kumwe n’Umusigiti Mukuru uri ku rwego rw’igihugu. Inyigo z’uwo mushinga zigeze kure kuko dufite itsinda ry’abenjeniyeri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari kudukorera inyigo.

Ntabwo twifuje guhita tubigeza ku bayisilamu bitari byanoga neza, tuzabibagezaho bimaze kunozwa ku buryo ari inyigo tuzaba twaganiriyeho n’inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka, mbese bikaba ari ikintu kinoze neza. Ntabwo twifuza kubimurika tutaranabona uruhushya rwo kubaka cyangwa nibura tutaraganira n’inzego z’igihugu ngo zitubwire ziti iki kirashoboka.

Uwo mushinga w’umusigiti mukuru rero uri ku isonga ndetse n’Icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, kiri muri uwo mushinga uri ku isonga. Twashingiye ku byo tubabaye kurusha ibindi kuko twabanje kubyigaho. Twarebye ibikenewe kurusha ibindi, nyuma turebamo ibyihutirwa hakurikijwe ubushobozi n’umwanya.

Hari kandi ibirebana n’imishinga yinjiza umutungo kuko mu mbogamizi dufite harimo kubura amikoro n’ubushobozi bw’amafaranga dushoboza gukora ibikorwa. Umuryango w’Abayisilamu uragutse cyane ku buryo udakwiye kureberwa mu mboni yo kwigisha ibijyanye n’imyemerere gusa, harimo no kumenya imibereho myiza yabo, iterambere ryabo, kuba bafite ibikorwa remezo bifatika, ayo mashuri na za kaminuza bikaba bihari kugira ngo abayoboke bafashwe.

Turajwe ishinga no guteza uburezi imbere. Dufite amashuri ageze kuri 20 mu gihugu hose kandi turifuza kuyateza imbere mu rwego rw’ireme ry’uburezi mu masomo asanzwe ariko hari no guteza imbere ireme ry’uburezi mu nyigisho z’imyemerere y’idini ya Islam. Ibyo bizakorwa muri ayo mashuri dufite ndetse n’amashya tuzubaka dufatanyije n’abayisilamu.

Ikindi dushyize imbere ni ukubaka inzu z’ubucuruzi. Dufite ubutaka n’ibibanza twamaze gukorera inyigo tubona ko bwakoreshwa icyo gikorwa kuko buri mu mijyi ahantu hajyanye n’ubucuruzi bufite imbaraga ku buryo byajya bifasha umuryango wa Islam kugera ku ntego z’iterambere.

Ikindi kiri mu byihutirwa ni ukugira Kaminuza ishamikiye ku Idini ya Islam kandi na byo hari itsinda ry’abayisilamu b’inararibonye mu bijyanye n’uburezi, bazadufasha mu kutwigira imbanzirizamushinga ya kaminuza n’uko yagerwaho, hanyuma hanyuma tugashaka abafatanyabikorwa ndetse hari n’abo turi kuganira kandi biri mu murongo mwiza.

Ikijyanye no kubazwa inshingano na cyo kiri mu byo dushyize imbere kandi ibyo tubibwira abayobozi bose ku nzego zose kandi ikindi, kubazwa inshingano bigendana no kubaza amakuru y’ibyo tubakorera kuko uyu muryango ni uw’abayisilamu, baba bagomba kumenya icyo twicaye hano dukora.

Uwo Musigiti uzaba uteye gute?

Turashaka kubaka umusigiti wakira abantu ibihumbi bitanu mu gihe ubu umunini twari dufite wakiraga abantu 500 gusa bari imbere muri wo udashyizemo ubusitani n’ahandi.

Turifuza ko mu mwaka wa mbere uyu mushinga waba watangiye. Dufite ubutaka ku Kacyiru ni na ho duteganya gukorera icyo gikorwa kuko tuhafite ubutaka bwa m² 6000 urumva ko za zindi ibihumbi bitanu zisabwa ngo ahantu hubakwe urusengero, turazirengeje.

Hariya ni ho manda yatubanjirije yakoreraga ndetse natwe mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bya mbere ni ho twakoreraga nubwo nyuma twaje kwimuka tukaza hano. Muri rusange rero aho kubakwa harahari, icyangombwa cy’ubutaka cyanditse ku muryango wa Islam, ibikorwa birimo ni ibyacu nubwo bitajyanye n’igihe.

Ibyo bitajyanye n’igihe rero turateganya ko byavanwamo hakubakwa ibijyanye n’igihe.

Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko bafite imishinga myinshi igomba gukorwa

Umushinga mwari mufite wo kubaka icyicaro gikuru muri Nyarugenge wapfiriye he?

Mu 2012 ni bwo ubuyobozi bwari buriho bwatangirije abayoboke b’idini ya Islam ko hagiye kubakwa icyicaro gikuru ariko ntihabanje kurebwa ku mbogamizi ndetse icyo gihe byateganywaga ko cyakubakwa hariya tubona hubatswe Ibitaro bya Nyarugenge hafi ya Kigali Pelé Stadium.

Buriya butaka rero buriya hahoze hari irimbi abayisilamu bashyinguragamo, ariko ntabwo bwari ubutaka bwacu nka RMC. Bwari ubutaka bwa leta. Irimbi ntabwo riba ari ubutaka bwite bw’umuntu kereka iyo yaryiguriye kuko amategeko na byo arabyemera, ariko iyo aril eta yaritanze, iguha serivisi yo gushyingura ariko ntabwo ubutaka buba ari ubwawe.

Iyo irimbi ryzuye rero umuntu wa nyuma arishyinguwemo, babara imyaka 20 uhereye icyo gihe, yashira leta igasubirana ubutaka bwayo. Hariya rero iyo myaka yari ishize ndetse Umuryango w’Abayisilamu wari wahasabye Mayor kuko bwari ubutaka bwite bw’akarere ariko ntabwo yari yarigeze asubiza ngo avuge ngo ndabubahaye hamwe n’icyangombwa.

Hari isezerano ko badasubiza ariko biza kurangira hajemo undi mushinga wa leta na wo ukenewe, bituma leta itahatanga. Hari abantu badasobanukiwe rero bajyaga bavuga ngo n’ubutaka bwarariwe.

Umuntu utazi iby’amategeko akabona ari abayisilamu bahashyingura rero, akabona ni ubuyobozi bw’idini buhagena, we ahita avuga ati buriya butaka ni ubwacu ahubwo baraburiye; abitewe no kuba atarahawe amakuru, ibihuha no kudasobanukirwa amategeko.

Buriya butaka rero nashakaga gutangariza abayisilamu ko butigeze buba ubwacu ahubwo ko ari ahantu twari twarahawe kujya dushyingura hanyuma ugihe twahasabaga ntitwahahawe kuko leta yazanye undi mushinga na yo yari ikeneye gushyiramo. Ibyo rero byabaye imbogamizi yo kuba umushinga utarashyizwe mu bikorwa.

Amafaranga y’inkunga bamwe mu bayisilamu bari baratanze kubera uyu mushinga barasubijwe?

Ku mafaranga rero abayisilamu batanze, na none habayemo gukabya no gukabiriza. Impamvu ni uko mu buryo bwo gukusanya amafaranga y’uwo mushinga, abantu benshi basezeranye ko bazatanga amafaranga ariko mu bintu by’inyubako, abantu batanga amafaranga ni abantu baba bazi iby’inyubako banayafite bagatanga inkunga nini ariko ntibapfa guhita bayatanga batarabona ko iyo nyubako yatangiye kubakwa.

Abenshi baravugaga ngo nimutangira nzatanga iki. Iyo ibyo bibaye rero muri raporo usanga bavuga bati wenda tubonye inkunga ya miliyoni 60 Frw ariko mu by’ukuri atanzwe mu buryo bwa kashi ugasanga ntagera kuri ayo ni make cyane.

Bamwe bavugaga ngo tuzatanga mutangiye kubaka mukaba mutarabitangiye, ubwo nyine ntabwo ayo mafaranga bayatanze. Uko ni ko kuri k’ukuntu byagenze.

Amake yari yatanzwe mu buryo bwa kashi ni miliyoni 20 Frw. Nyakubahwa Muft ucyuye igihe Sheikh Salim Hitimana agitangira manda ye y’ubuyobozi, yabitangarije abayisilamu ku munsi w’Ilayidi abishyira no mu butumwa bwagenewe abisilamu arababwira ati za miliyoni 20 Frw mwatanze mu buryo bwa kashi, ziri kuri konti z’umuryango, nitujya gutangira tuzayaheraho, hanyuma tubatangarize icyo yakoze.

Ibyo nanjye ndabishimangira kandi ndabitangariza abayisilamu ko nidutangira uwo mushinga tuzabanza gushyiraho ariya tukabereka icyo yakoze, hanyuma tubone kubabwira ngo nimuzane ayandi dukomeze umushinga.

Icyo gihe ubwo tuzanakangurira na ba bandi biyemeje ya masezerano kugira ngo na bo bahigure wa muhigo wabo, ariko ariko ntidushaka gutangaza ibintu imburagihe.
Kubivuga nk’amakuru byo birazwi n’ubu ndayavuze, ariko ariko nongeyeho ko tuzavuga ngo turatangiye ari uko imbogamizi zose twazikuyeho kandi ni byo turimo ndetse dufite abazabidufasha batandukanye.

Bite by’umushinga wo kubaka kaminuza ya Kiyisilamu?

Kaminuza icya mbere, uko izaba iteye; izaba ari kaminuza y’idini ya islam bivuze ko izaba inafitemo ishami ryigisha ibjyanye n’iyobokamana rya kisilamu ibyo bikazaba ari n’igisubizo ku itegeko risaba ko umuntu ushinze umuryango ushingiye ku idini nk’uyu wacu wa RMC, umuntu uyobora umusigiti cyangwa urusengero, agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana haba ku ba kirisitu n’abayisilamu.

Mu gihe uwo muntu adafite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana ariko akaba ayifite mu masomo asanzwe, asaba kuba afite amahugurwa yakozwe ku rwego rufatika mu by’iyobokamana.

Ku bw’ibyo rero, nk’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda twahise duhura n’imbogamizi kuko hano mu Rwanda abashehe bafite impamyabumenyi ya Kaminuza hano mu Rwanda ni abantu 130.

Dufite abandi babarirwa muri 20 ariko baba hanze ku bw’impamvu zp gushakisha ubuzima, usanga baza rimwe na rimwe ariko ntibatuye ino. Abo 130 bari hano rero nta n’ubwo bakwiriye ya misigiti irenga 450 kandi bose ntibakora mu misigiti kuko dukenera abakora mu nzego z’akarere zacu, ba muft ; mbese abayobozi bose ntabwo ari abashehe ariko hari imyanya iba igenwe ko ijyamo abashehe.

Bihita bitubera imbogamizi yo kutagira umubare uhagije w’abigisha bujuje ibisabwa n’itegeko. Byagiye bigenda gake kubera ko abantu batangiye kujya bajya kwiga hanze guhera mu myaka ya 1975 kuzamuka muri za 1980 kugeza none. Iyo myaka yose ishize irenga 40 tukaba dufite abantu 130 gusa, urumva ko buri mwaka hagenda nka batatu cyangwa bane.

Ibyo byose biterwa n’uko turinda gutegereza buruse n’amahirwe yo kwiga duhabwa na kaminuza zo hanze mu bihugu bya kisilamu kubera ko twe nta kaminuza dufite itanga ayo masomo. Mu yandi madini rero ho usanga bafite izo kaminuza zitanga ayo masomo kugeza ku rwego rusabwa.

Natwe rero turasabwa gushaka igisubizo kandi nta kindi uretse kugira iyo kaminuza yacu aho kujya duhora dutegereje guhabwa buruse ebyiri cyangwa eshatu.

Kaminuza yacu izaba ifite amashami atandukanye y’ubumenyi busanzwe nk’ikoranabuhanga n’ibirebana n’ubumenyi ngiro, iby’ubwubatsi n’ibindi ariko tukaba dufitemo n’ishami rya tewologiya kugira ngo dusubize na cya kibazo.

Izaba ari kaminuza yitwa iya kisilamu rero ariko atari iy’abasilamu gusa ahubwo higamo n’abandi muri ayo mashami atari agendanye n’idini ya Islam.

Ikijyanye n’aho kuzayubaka rero cyo kiracyari mu nyigo ntiturahamenya neza kuko dufite ubutaka ahantu hatandukanye, ariko tuzabanza dutoranye turebe tuti ahaba hakwiriye heza haberanye n’icyo gikorwa ni hehe ?

Sheikh Sindayigaya Mussa niwe Mufti mushya w’u Rwanda

Hari igenzura ry’amadini leta imaze iminsi ikora, muri Islam basanze muhagaze gute?

Iri genzura ryakozwe mu gihugu hose mu nsengero no mu misigiti, icya mbere ni uko twebwe nk’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda turaryemera ndetse turanarishyigikiye kuko hari ibyo batwereka ukabona ko bikwiriye ko iryo genzura ribaho. Hari n’ibyo tubona ko tuba twakabaye twarabikoze mbere yo kubyerekwa.

Kwibutsa no gukebura birakwiriye rero kandi ibyo badusaba ni ibintu byumvikana kabone n’ubwo byaba bitugoye.

Nko kuvuga ngo abantu bagire umurindankuba, bagire gahunda yo kuzimya inkongi mu gihe yaba ibayeho, ubwiherero buhagije, isuku ; rwose ni ibintu bisanzwe. Natwe rero byatugezeho binatugiraho ingaruka ku buryo ubu dufite imisigiti 240 ifunzwe muri 456.

Ibyo bivuze ko imisigiti irenga kimwe cya kabiri yarafunzwe ariko ibyasabwe biri gushakwa ndetse hari n’iyabyujuje itegereje gusa ko bongera kuza gusura igakomorerwa.

Hari indi yasabwe ibintu wenda navuga ko bituremereye, nko gusabwa parikingi ahantu hatari ubutaka bwo kuyubaka, ariko hari ahandi twazisabwe twanamaze kuzubaka ku buryo dutegereje ko bazaza ikongera igafungurwa.

Iri genzura rero si irya mbere kuko hari n’iryabaye mbere ya Covid-19 ku buryo iyo umaze kuzuza ibisabwa wongera ugahamagara bakagaruka nk’itsinda basanga byuzuye bagasiga bagufunguriye umusigiti.

Icyo cy’ubutaka buto ni cyo kikituremereye ku misigiti yari yaramaze kubakwa ariko nko ku mishya yo itegeko rirasobanutse, bitandukanye na mbere y’uko hajyaho ko ubutaka bwubakwaho urusengero cyangwa umusigiti butagomba kuba buri ku buso bwa km² nibura 5000.

Ibisabwa rero birumvikana kandi turanabishyigikiye ku buryo n’ikijyanye n’inyigisho duherutse guhurira ahantu mu nama tukakiganiraho kubera ko usanga hari aho bigisha inyigisho ziyobya abatrage cyangwa zikaba zanashyira ubuzima bwabo mu kaga, nko gusengera mu buvumo, mu mazi n’ahandi hashobora kubateza ibyago bitewe n’abantu babigisha inyigisho zibayobya.

Ku birebana n’idini y’abayisilamu izo nyigisho zijyana abantu gusengera ahantu nk’aho ntabwo tuzigira ngo wumve ngo tugiye gusengera mu buzima no mu butayu cyangwa mu mashyamba no mu mazi.

Icyaturebaga muri ibi ni ikijyanye n’imisigiti itujuje ibisabwa. Inzego zacu mu idini ya Islam rero zihera ku rw’umusigiti ndetse uruyoboye aba ari umuyobozi w’idini ya Islam ku musigiti kandi aba yaratowe nk’uko twatowe muri manda y’imyaka itanu. Amatora yahereye hasi ku rwego rw’umusigiti.

Umusigiti wo mu mujyi uzubakwa bundi bushya
Abayisilamu mu Rwanda bamaze igihe bagaragaza ko imisigiti bafite ishaje cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .