00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika igiye gusubukura ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho

Yanditswe na
Kuya 16 August 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Celestin yatangaje ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iteganya gusubukura ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho bitarenze muri Nzeri 2026.

Yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2026 ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru wa Assomption ushushanya Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Abakirisitu bateraniye i Kibeho barenga 80.000 mu Karere ka Nyaruguru kwizihiriza Assomption, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption bizeye gusubizwa ibibazo bavuga ko bafite.

Gusa iyo bahateraniye ari benshi kuri Assomption ndetse n’iyindi minsi isanzwe, abakirisitu bakunda guhura n’ikibazo cy’uko ahasengerwa ari hato cyane ku buryo abagiye kuhasengera babura aho bahagarara neza.

Musenyeri Hakizimana yijeje abitabiriye iyi Assopmtion ko nta gihindutse ibikorwa byo kwimura abagituye ahazubakwa ingoro nshya n’ibindi bikorwa bizabafasha gusenga baticwa n’izuba bizasubukurwa bitarenze muri Nzeri 2026.

Ati “Ubu turimo kuvuga ngo muri Nzeri nibura bizarangire tuyatanze kugira ngo ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho.”

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hamaze kumenywa n’abaturuka ku Isi hose kubera umwihariko waho w’uko Bikira Mariya yahigaragarije abonekera abakobwa batatu bahigaga mu ishuri ryisumbuye kuva tariki Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho yagiye abaganirirza inshuro irenze imwe; ibintu byemejwe na Kiliziya Gatolika.

Kuri ubu ni ku butaka butagatifu buherereye mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho.

Ni ahantu haganwa n’abantu benshi baturuka imihanda yose y’Isi bagiye kuhasengera ndetse na ba mukerarugendo bajya kuhasura.

Imibare yerekana ko ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka ‘Asomusiyo’ hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 70 na 80 naho ku mwaka hagasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300 na 500.

Kiliziya Gatolika igiye gusubukura ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages