Yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2026 ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru wa Assomption ushushanya Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.
Abakirisitu bateraniye i Kibeho barenga 80.000 mu Karere ka Nyaruguru kwizihiriza Assomption, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption bizeye gusubizwa ibibazo bavuga ko bafite.
Gusa iyo bahateraniye ari benshi kuri Assomption ndetse n’iyindi minsi isanzwe, abakirisitu bakunda guhura n’ikibazo cy’uko ahasengerwa ari hato cyane ku buryo abagiye kuhasengera babura aho bahagarara neza.
Musenyeri Hakizimana yijeje abitabiriye iyi Assopmtion ko nta gihindutse ibikorwa byo kwimura abagituye ahazubakwa ingoro nshya n’ibindi bikorwa bizabafasha gusenga baticwa n’izuba bizasubukurwa bitarenze muri Nzeri 2026.
Ati “Ubu turimo kuvuga ngo muri Nzeri nibura bizarangire tuyatanze kugira ngo ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho.”
I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hamaze kumenywa n’abaturuka ku Isi hose kubera umwihariko waho w’uko Bikira Mariya yahigaragarije abonekera abakobwa batatu bahigaga mu ishuri ryisumbuye kuva tariki Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho yagiye abaganirirza inshuro irenze imwe; ibintu byemejwe na Kiliziya Gatolika.
Kuri ubu ni ku butaka butagatifu buherereye mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho.
Ni ahantu haganwa n’abantu benshi baturuka imihanda yose y’Isi bagiye kuhasengera ndetse na ba mukerarugendo bajya kuhasura.
Imibare yerekana ko ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka ‘Asomusiyo’ hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 70 na 80 naho ku mwaka hagasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300 na 500.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!