Ni ubutumwa yatanze ku rubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Integrated Polytechnic Regional College – IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo, ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024.
Kazubwenge James yatumiwe mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro rigizwe n’urubyiruko rw’Abangilikani (RASA: Rwanda Anglican Student Association) bafatanyije n’abandi banyeshuri bose biga muri IPRC Tumba.
Mu butumwa bwe, Kazubwenge James yasabye aba banyeshuri kubanza kwakira Kristu kugira ngo abashoboze mu busore bwabo, bityo kwizera kwabo kujyana n’imirimo ibabeshaho.
Ati “Mukwiye gusoma kenshi no kugendera mu ijambo ry’Imana ndetse mugakoresha impano n’ubutunzi bwanyu mu buryo buhesha Imana icyubahiro kuko icyo umuntu abiba ari cyo azasarura. Gusenga Imana mu kuri no mwuka no gukorera Imana nta gihombo kirimo.’’
Yifashishije Ijambo ry’Imana riri mu 2 Abakorinto 8:1-5, Yosuwa 24:14-15, Imigani 11:25, Kazubwenge James, yibukije urubyiruko ko ahazaza hari mu biganza byarwo ndetse rudakwiye kwibagirwa kubakira ubuzima bwarwo ku ndangagaciro z’abakijijwe.
Kazubwenge James yahaye uru rubyiruko impamba ihamye y’uko rwakwitwara binyuze mu kubakira ku ngingo eshatu zirimo agakiza, urukundo n’umurimo.
Yibukije ko iyo umuntu yatuje akanwa akizeza umutima, aba umwana w’Imana kandi ibyo bikwiye kujyana no gukundana no gufatanya mu kubwiriza abatarizera.
Yagize ati “Pawulo yabwiye Abatesalonike ngo udakora ntakarye, bakore bikenurishe amaboko yabo. Abari kwiga, bige neza batsinde babe icyitegererezo muri byose.’’
Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo maze banashima impanuro bahawe, bavuga ko zizabafasha kubaka imiryango myiza itarangwamo amakimbirane n’ikindi icyari cyo cyose cyayihungabanya.
Tuyisenge Samuel yavuze ko iki kiganiro bagiteguye bagamije kwiyungura ubumenyi mu gukoresha impano n’ubutunzi bwabo mu buryo buhesha Imana icyubahiro no kurangwa n’agakiza, urukundo n’umurimo unoza.
Cyitabiriwe n’abanyeshuri b’ingeri zose, bamwe mu barezi babo bigisha mu mashami atandukanye ndetse n’abashyitsi batandukanye.
RASA yatangiye mu 1997, ihabwa ibyangombwa byo gukora byemewe mu 1999-2000. Uyu muryango watangiriye i Butare mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR. Kuri ubu ufite abanyamuryango 4000 mu gihugu hose mu mashami 29 ariko 26 ni yo akora bihoraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!