Ibi bitaro byiswe ‘Believers Hospital and Research Center’ bimaze amezi umunani byubakwa mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza. Bizaba bifite na Kaminuza, izafasha mu kwigisha inzobere mu buvuzi hagamijwe gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho.
Diyakoni Jimmy John Simon uhagarariye Believers Eastern Church mu mategeko, yavuze ko ibi bitaro na Kaminuza bizuzura bitwaye miliyoni 60 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 77 Frw. Biteganyijwe kuzura mu ntangiriro za 2026.
Ni ibitaro bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 220, bikagira abaganga b’inzobere bazaturuka mu bihugu bitandukanye, ishuri n’ikigo cy’ubushakashatsi bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Diyakoni Simon yatangaje ko itorero ahagarariye aribyo bitaro bya kabiri rigiye kubaka nyuma y’ibyo bubatse mu Buhinde. Kubaka ibitaro mu Rwanda ngo byaturutse ku miyoborere basanze rufite.
Ati “Uwahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde yaje ku bitaro byacu abona ibikoresho na serivisi dutanga, asaba abayobozi b’itorero ryacu niba igikorwaremezo nk’icyo twakizana mu Rwanda. Byaradutunguye kuko twabanje kugira ubwoba twumvise ko ari muri Afurika.”
“Ubwo twageraga muri iki gihugu bwa mbere, imitekerereze twari dufite yahise ihinduka. U Rwanda rurihariye, ni igihugu gitekanye, gifite isuku kandi imiyoborere ya Perezida Kagame ni umwihariko. Tumaze kubona ibi byose u Rwanda rufite, twasanze nta handi twashyira ibitaro atari aha.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kuvamo abarwayi benshi bajya kwivuza mu Buhinde ku ndwara ziba zarananiranye imbere mu gihugu.
Simon yavuze ko ibitaro nibimara kuzura, bifuza kugabanya uwo mubare kuko bizaba bifite ibyangombwa byose byajyaga gushakirwa mu Buhinde. Yizera ko hari n’abandi banyafurika bazabigana.
Ati “Twizeye ko ibi bitaro tuzanye aha n’ikoranabuhanga rizaba ririmo ndetse n’inzobere mu buvuzi zizaba zihari, bizagabanya ikiguzi batangaga bajya kwivuza mu mahanga. Ikindi ni uko ubuvuzi bugezweho bajyaga gushaka ahandi bazajya babubonera aha.”
Iri torero kandi rivuga ko rishaka kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo ubwishingizi bwose bukoreshwa mu gihugu burimo na Mutuelle de santé, byajya byemerwa ku bashaka kubyivurizamo.
Ubusanzwe itorero Believers Eastern Church rifite ibitaro bikomeye mu Buhinde, bifite ibitanda bigera ku gihumbi, inzobere mu buvuzi zigera kuri 500 ndetse na Kaminuza ishyira hanze abaforomo n’abandi biga ubuvuzi basaga ijana buri mwaka.
Nshimiyimana Costica, uhagarariye ibikorwa byo kubaka Believers Hospital and Research Center’, yavuze ko bizaba ari ibitaro bikomeye bigizwe n’inyubako z’amagorofa atandatu ubariyemo n’inzu zo munsi y’ubutaka.
Kabera Diane utuye mu Busanza ahari kubakwa ibyo bitaro, yavuze ko ari iby’agaciro kuba bagiye kwegerezwa ibyo bitaro.
Ati “Turabyishimiye cyane kuko nkatwe rubanda rugufi, nta bushobozi twari dufite bwo kujya kwivuriza hanze ariko ubu mu gihe umuntu azaba afite uburwayi bukomeye bujyanye n’ibivurirwa hano ku bitaro, tuzajya tuza kwivuza aha ku bitaro byacu, ntabwo amikoro azongera kuba imbogamizi.”
Padiri Simon Dass uri mu bayobozi b’iri torero mu Rwanda, yavuze ko bashyira imbere ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage haba muri roho no ku mubiri.
Yavuze ko kugeza ubu bafite imishinga irindwi itandukanye hirya no hino mu Rwanda ifasha abaturage cyane cyane mu by’ubuvuzi no kwivana mu bukene haba mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Rutsiro, aka Bugesera na Musanze.
Nko kuri uyu wa Gatandatu batangije gahunda yo gupima indwara z’abana batandukanye hagamijwe kumenya ibibazo bafite no guha ababyeyi babo ubujyanama bw’uburyo bavuzwa. Biteganyijwe ko bizakorwa ku bana 2154 hirya no hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!