Ni ihuriro rizamara iminsi itatu rizitabirwa n’abavugabutumwa baturutse mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika n’indi migabane. Rigamije guhuza imihamagaro y’abakozi b’Imana batandukanye kugira ngo bavuge ubutumwa bwiza, banagarure umurage wa Afurika wo kwigira idategereje gufashwa n’amahanga mu iterambere rusange no mu rwego rw’ivugabutumwa.
Rigamije kandi kuzamura imitekerereze y’Umunyafurika mu bijyanye n’imbaraga z’ijambo ry’Imana kugira ngo abanyafurika babashe kwigira haba mu by’ubukungu , ibya politiki no mu by’iyobokamana.
Iyo mitekerereze ni ugutegereza ko ibisubizo by’ibibazo by’abanyafurika bifitwe n’abaterankunga b’abanyaburayi no gukuraho urujijo ko Afurika yabwirijwe bwa mbere n’abamisiyoneri b’abazungu.
Nyamara amateka agaragaza ko Afurika yakiriye ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere, mbere cyane y’uko u Burayi bubwirizwa, Amerika yo yari itaramenyekana.
Mbere yo kwerekeza i Dar es Salaam, Umuyobozi w’amatorero ya Bethel mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wagize iyerekwa rya Harvest Africa, Apôtre Nkurunziza François, yabwiye itangazamakuru ko bagiye kuganira ku muhamagaro wo gufasha Afurika kwigira no kubwiriza ubutumwa bwiza amahanga yose nk’ababuhawe mbere, bakazanategura igiterane ‘Harvest Africa ‘ kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2017.
Yagize ati “Tugiye i Dar Salaam muri Tanzania mu nama ihuza abakozi b’Imana bo mu bihugu bya Afurika no hanze yayo biri mu ihuriro Harvest Africa Network , ni ihuriro rigamije kubahiriza itegeko rikuru ry’Umwami nk’uko biri mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 28: 18, 20.”
Ihuriro HAAN rigamije ivugabutumwa muri Afurika ndetse no hanze ya Afurika kukoAfurika mu binyejana bya mbere ari wo mugabane wakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Apôtre Nkurunziza ati "Yesu akimara kuzuka mu bapfuye aba mbere bakiriye ubutumwa harimo Simon w’Umunyakorene, aho ni muri Libye hamwe n’inkone y’Umunya- Ethiopia yabatijwe na Filipo. Urumva ko Afurika yakiriye umucyo w’Imana mbere y’umugabane w’u Burayi kuko na Amerika yari itaramenyekana icyo gihe."
Yakomeje agaragaza ko nk’abavugabutumwa bifuza ko Afurika yaba umugisha ku yindi migabane.
Ati “Turashaka ngo twongere duhaguruke, tube umugisha ku yindi migabane y’Isi. Ku buryo Afurika idakomeza kuboneka nk’umugabane urimo intambara , inzara ahubwo ube umugabane uteye imbere mu by’ubukungu, mu bya politike ndetse no mu iyobokamana kuko byose bishingiye ku iyobokamana. Turashaka ko twese dusenyera umugozi umwe mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”
Umuvugabutumwa uyoboye Ishengero ry’Urukundo rwa gikirisitu mu Burundi, Uwizeye Candide, yatangaje ko nk’uhagarariye itorero rye agiye muri Tanzania kugaragariza abandi ko uyu muhamagaro wa Harvest Afurica ureba buri gihugu ndetse n’umuntu ku giti cye.
Ati “Twumvise ko dukwiriye gukorera hamwe nk’abakozi b’Imana kuko ugusabana kwacu n’Imana gutuma n’amahanga agubwa neza. Uretse iterambere ry’itorero n’igihugu kizuguka amahoro, hazabaho iterambere ryo mu buryo bufatika kuko byose biva ku Mana.”
Ni ku nshuro ya gatatu ihuriro HAAN ribaye, muri 2015 na 2016 ryabereye mu Rwanda. Kuri ubu rigiye kubera muri Tanzania bikaba bitanga icyizere ko n’igiterane ‘Harvest Africa’ gishobora no kuzabera mu bindi bihugu mu myaka iri imbere.
Bimwe mu bihugu birenga 15 byitabiriye iri huriro ryo muri Tanzania harimo u Rwanda, u Budage, u Burundi, Cameroun, Canada, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Amafoto: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO