Ni ubwa kenshi bimwe mu bitangazamakuru cyangwa abantu ku giti cyabo bakekeye cyangwa bagahamya ko abashumba banyuranye baba bakorana n’imyuka itera (Black Powers). Bamwe babyamaganira kure, abandi bakaruma gihwa. Mu batarigeze bagira icyo babivugaho babyemeza cyangwa babihakana, harimo Intumwa Paul Gitwaza.
Bijya gutangira...
Nyuma y’imyaka 12 anugwanugwaho gukorana n’izo mbaraga bamwe banemeza ko ari zo zimuha igikundiro n’ubutunzi, nta na rimwe Gitwaza yabinyomoje cyangwa ngo abyemeze, ariko abizera bo mu Itorero rye ntibahwema na rimwe guhangana n’ababivuga babita abakozi ba Sekibi, abarwanya uwimereye neza, cyangwa se abashaka kugusha umukumbi w’intama z’Imana.
Kuwa 19 Mata 2015, kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda cyanditse inkuru iremereye kuri Gitwaza, kinatanga ubuhamya kitirira umugore wa Dr Paul Gitwaza, nk’umuhamya w’imyuka mibi yaba ikoresha umugabo we.
Iyi nkuru yemeza ko n’insengero za Zion Temple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunzwe, ariko ntihagaragazwa impamvu y’uko gufungwa.
Ibyanditswe si bishya, kuko no mu mwaka w’2013 hari handitswe ibisa nabyo, ariko kuri iyi nshuro bagabanyije ibyitwa ibimenyetso biboneka mu rugo iwe. Ikindi kitagarutse mu nkuru nshya ni ibyemezwaga icyo gihe ko insengero zose za Zion Temple hanze y’u Rwanda zitagikora.
Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga iyi nkuru yavugishije benshi menshi, uwitwa Eveque Claude Ndayishimiye uvuga ko nawe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi akaba agera kwa Dr Gitwaza kenshi, yanditse ubutumwa burambuye anyomoza ibivugwa ku ntumwa Gitwaza, ndetse asaba ko ubutumwa bwe bukwirakwizwa henshi hashoboka ngo ikinyoma kirwanywe.
Ubutumwa bwa Ev. Claude Ndayishimiye bukomeje guhererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho avuga ko umuntu ukomeye atajya abura abamunenga, ko kuba Intumwa Gitwaza asebywa kandi yarakoze ibitangaza byo guhindura ubuzima bwa benshi ntaho bitaniye no kubeshyerwa kwa Yesu Umwana w’Imana, aho abo mu gihe cye bavugaga ko akoreshwa na Beelzebub (imbaraga za Satani).
Nubwo uyu Ev. Ndayishimiye atagaragaza aho ahagaze mu buvugizi bwa Zion Temple, hari abafatiye ku buhamya bwe bemeza ko ibyavuzwe kuri Gitwaza nta shingiro bifite. Hagati aho, ari abamushinja gukorana n’izo mbaraga ari n’ababyamaganira kure, nta n’umwe ushingira ku kimenyetso gifatika cyakwizerwa.
Intumwa Dr. Gitwaza abivugaho iki?
Biragoye kwemeza ko ibyo Intumwa Paul Gitwaza avuga ku mbuga Nkoranyambaga muri iyi minsi ari ibyo gusubiza abamusiga icyasha, wowe musomyi wabiha umurongo ubyumvamo.
Umunsi iyi nkuru ivuga kuri Gitwaza yasohokaga kuwa 19 Mata 2015, Dr Paul Gitwaza yanditse ku rukuta rwe amagambo agira ati "Tumenya gusoma ibimenyetso by’amatara yo ku muhanda, ariko kuki mutamenya gusobanukirwa ibimenyetso by’umwuka?"
Nyuma y’amagambo menshi yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwe buheruka kuri Twitter ni aho Paul Gitwaza yanditse mu ndimi ebyiri (Ikinyarwanda n’Icyongereza) ko imbwa zimoka burya akenshi ziba zitaryana. Yongeyeho ko kwizera kwe kuganza ubwoba bwe.
Hagati aho gahunda z’Itorero Zion Temple Dr Paul Gitwaza abereye Umushumba Mukuru zirakomeje, bamwe mu barisengeramo bakomeje kugaragaza ko nta gihe ibisenya intore z’Imana bizabura.
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO