00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Insengero nyinshi zifunzwe; icyerekezo cya ADEPR no gutakaza umwimerere - Pst. Ndayizeye yabivuye imuzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 December 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko rifite icyerekezo gishya cyo kubaka ubukirisitu bwuzuye, anenga abavuga ko itorero ryataye umwimerere ryatangiranye.

ADEPR imaze imyaka isaga 84 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo bagera kuri miliyoni eshatu mu gihugu.

Ndayizeye yatangiye kuyobora iryo torero mu 2020 ubwo yashyirwagaho ayoboye komite y’inzibacyuho nyuma yo gukuraho abari abayobozi b’iryo torero kuko bari bakurikiranyweho ibyaha binyuranye byaje no guhama bamwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko Itorero rya ADEPR rifite icyerekezo gishya cyo guhindura abakirisitu mu buryo bwuzuye no guharanira ko insengero z’iryo torero zifunzwe zizira kuba zitujuje ibisabwa zongera gufungurwa n’ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko umwaka wa 2024, Itorero rya ADEPR ryawubonyemo ibyiza byinshi, rinawugiramo ibihe bigoye kuko rigiye kumara amezi atanu insengero zaryo nyinshi zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Muri gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa aho izirenga ibihumbi 10 zari zafunzwe, Itorero rya ADEPR ni rimwe mu yari afite insengero nyinshi zafunzwe ndetse umubare munini wazo n’ubu ziracyafunzwe.

Ndayizeye yagaragaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo izo nsengero zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa zifungurwe.

Ati “Ni umwaka Itorero rigiye kumara amezi atanu insengero nyinshi zifunzwe hirya no hino mu gihugu kubera ibyo zigomba kubahiriza, ariko icyo twabonye ni ishyaka ry’abakirisitu mu kuzuza ibisabwa.”

Yongeyeho ati “Hari ibyo tumaze iminsi dukora, mu byo twishimira tunashimira abakirisitu dufatanyije muri uru rugendo ni uko hari insengero zamaze kuzuza ibisabwa uyu munsi dutegereje ko inzego zibishinzwe zazisura zikareba ibyo twamaze kuzuza kugira ngo zifungurwe.”

Yashimangiye ko rigiye gukomeza gufatanya n’abakirisitu baryo ku buryo hubakwa insengero zigezweho kandi zujuje ibisabwa.

Ati “Ni nacyo tuzakomeza gukora mu mwaka utaha, ni uko dukomeza gufatanya kugira ngo ahantu hose hakenewe kuba hari urusengero, ndabizi uyu munsi hari abari gukora ingendo ndende cyane kugira ngo bajye gusenga kuko usanga mu gace kabo nta rusengero ruhari."

"Rero turakomeza kubikora ngo nibura buri bantu babe bafite ahantu hafi biboroheye ko bajya gusenga. Ibyo tuzakomeza kubifatanya nk’itorero ndetse n’abakirisitu, kugira ngo tugire insengero nziza, zijyanye n’igihe kandi zujuje byose bisabwa.”

Icyerekezo cy’itorero rya ADEPR

Yagaragaje ko icyerekezo cy’itorero ari uguhindura abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo, binyuze mu gukomeza gusenga, guhabwa ubutumwa bwiza buhindura umuntu w’imbere ndetse no kugira gahunda zihindura imibereho y’abakirisitu.

Yagaragaje ko ryatangije gahunda zitandukanye zo kwigisha abantu ibirebana n’uburyo bwo kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

Nko mu 2024, ADEPR yafashije abakirisitu kwibumbira mu matsinda abafasha kwizigamira no kugurizanya aho muri iri torero harimo amatsinda arenga ibihumbi 10.

Yavuze ko hatangijwe uburyo bwo kwigisha abakirisitu gahunda zo guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kuko hahuguwe abantu barenga 5000 bagomba kwigisha n’abandi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Impamvu tubikora ni uko tuvuga ngo itorero rikwiye kuba rifite umumaro guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Ku Cyumweru kenshi abantu barahura bagiye gusangira ijambo ry’Imana ariko tugomba no kwibaza ngo iyo bavuye mu rusengero baba bagiye mu buhe buzima? Baba bagiye kubaho gute?”

ADEPR kandi kuri ubu iri gufasha abantu bakuze ariko batazi gusoma no kwandika aho mu 2024 hatanzwe impamyabushobozi ku bantu bagera ku bihumbi bitatu bigishijwe gusoma no kwandika mu gihe hari n’abarenga ibihumbi 10 bakiri kwiga.

Yagaragaje ko itorero rifite gahunda yo guhuza abakirisitu kugira ngo bafashanye mu ngeri zitandukanye z’imirimo bakoramo binyuze mu gutanga ibiganiro n’inama byafasha abandi bakiri hasi mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ati “Tuzavuga ubutumwa, tuzasenga ariko tuzanakora kuko ibyo byose bihuye n’ibyo Kristo yakoraga mu rugendo no mu buzima yamaze ategura itorero, atangiza, uyu murimo, aha n’inshingano abamwizera.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yagaragaje itorero ayoboye rifite intego yo kubaka ubukirisitu n'iterambere rya muntu

Yikomye abavuga ko ADEPR yataye umwimerere

Iri torero ba nyiraryo baryita iry’Umwuka Wera, mu kugaragaza ko abariyobora bakorerwamo n’Imana kandi ko abaribarizwamo ari abatoni kuri yo nubwo kuri ubu bamwe badatinya kugaragaza ko uwo mwimirere watakaye.

Pst Ndayizeye yavuze ko abavuga ibyo batazi ukuri kuko ritigeze ritakaza umwimerere waryo kandi ko umwuka wera ari we ukiriyoboye.

Ati “Abantu bari mu Itorero rya ADEPR barabizi ko ari itorero ry’umwuka, umwuka waritangije ni wo ugihari. Ni wo ukiriyoboye, ni wo utuma n’uyu munsi hari abantu benshi babatizwa kuko bakiriye Yesu Kristo."

"Nta kindi rero cyatuma abantu bizera Yesu. Ibi bikorwa mubona abantu birirwa bakora, bihana, bakabatizwa, bagakurikira Yesu, bakava mu ngeso mbi, nta kindi cyabikora uretse imbaraga z’umwuka wera.”

Yavuze ko imbaraga z’umwuka wera ziri mu itorero, zikora kandi zizarivamo ari uko zamaze kurizamura ngo kuko ari yo nshingano yawo.

Yagaragaje ko abantu bavuga ko Itorero ayoboye ryataye umurongo cyangwa umwimerere waryo atazi aho babikura, ashimangira ko ritigeze rihinduka.

Uyu mushumba kandi yijeje ko rizakomeza guharanira kubaka umukirisitu w’ukuri kandi wubatswe mu buryo bwuzuye.

Abayobozi baragijwe ADEPR mu 2020
Abakirisitu ba ADEPR bavuga ko itorero ryabo ari iry'umwuka wera
ADEPR yemeza ko irangajwe imbere no guhindura abantu mu buryo bwuzuye
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye ari mu materaniro mu gitaramo cya Noheli ya 2024, cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge
Abashumba bakuru b'Itorero ADEPR guhera ku rwego rw'Igihugu n'indembo
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yagaragaje itorero ayoboye rifite intego yo kubaka ubukirisitu n'iterambere rya muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .