Ibi byagarutsweho ku wa 14 Werurwe 2025, mu nama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yabereye i Kigali.
Iyi nama iba mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ikaba urubuga rwo kuganira ku bibazo bihari, gutegura ahazaza no kurushaho kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’igihugu.
Ingingo nyamukuru yaganiriweho kuri iyi nshuro ni ifungwa ry’imisigiti nyuma y’igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) muri Nyakanga 2024, aho byagaragaye ko amadini n’amatorero menshi arimo n’imisigiti atari yujuje ibisabwa. Ibi byatumye hafungungwa insengero ziri hafi 10,000.
Sheikh Sindayigaya yabwiye The New Times ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo bongere guhabwa uburenganzira bwo gufungura imisigiti yambuwe uburenganzira bwo gukomeza gukoreshwa.
Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose ngo twuzuze ibisabwa, ubu dutegereje ko inzego zibishinzwe zizaza kureba niba koko ibyo dusabwa byarubahirijwe, maze imisigiti yongere gufungurwa. Dufite icyizere ko bizakorwa byose mbere y’uko ukwezi kwa Ramadhan kurangira.”
Yashimye ubufatanye bw’Abayisilamu mu guharanira ko imisigiti yuzuza ibisabwa. Ku bafite imisigiti itaruzuza ibisabwa, abasaba gukomeza ubufatanye no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisabwa byose byuzuzwe.
Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza kugira imyitwarire myiza, gufasha abatishoboye no gusabira igihugu amahoro, umutekano n’abayobozi bacyo muri uku kwezi gutagatifu.
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Muri izo nsengero, kiliziya n’imisigiti byafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by’ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n’izasabwaga ibintu bigari zakabaye zifite.
Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.
Kuri ubu amatorero n’amadini atandukanye agaragaza ko zimwe mu nsengero zayo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, zamaze kubyuzuza agasaba ko bakongera gufungurirwa.
Mu mpera z’umwaka ushize, RGB yatangiye gahunda yo kongera gusura zimwe mu nsengero zagaragaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zifungurwe nubwo hari aho yasangaga hari ibintu bike bigomba kuzuzwa.
Amatorero n’amadini yinjiranye umuhigo muri 2025 wo guharanira ko insengero zayo zifunzwe zigomba gukora ibishoboka byose zikuzuza ibisabwa zigafungurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!