00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Musenyeri Ntivuguruzwa na Mbonyintege basimburanye ku ntebe ya Diyosezi ya Kabgayi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 June 2023 saa 11:37
Yasuwe :

Orate In Veritate; bishatse kuvuga ngo ‘Musenge mu kuri’, ni yo ntego ya Dr Ntivuguruzwa Baltazar wahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibi birori binogeye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, byitabirwa n’imbaga y’Abakirisitu Gatolika, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ku wa 2 Gicurasi 2023 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatoreye Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Padiri Dr Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Padiri Dr Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Mu 1991 kugeza mu 1995, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire ndanamana.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Ntivuguruzwa witabiriwe n'abihayimana benshi

Ku wa 18 Mutarama 1997, Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, inshingano yafatanyaga no kwita ku masomo y’imyigishirize.

Yabaye kandi Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ndetse aza kugirwa ushinzwe gukurikirana amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010-2017.

Padiri Dr Ntivuguruzwa afite Impamyabushobozi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Tewolojiya yavanye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi.

Incamake ku buzima bwa Musenyeri Mbonyintege asimbuye

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavutse ku itariki ya 2 Gashyantare 1947 muri Paruwasi ya Cyeza. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Cyeza, naho amashuri yisumbuye ayiga mu Byimana ndetse n’i Save, mu Bafurere b’Abamaristi, nyuma yaho aboneza inzira ya Seminari Nto i Kigali.

Mu Ukwakira 1969, yatangiye amasomo ya Filozofiya, ayarangije akomereza ku ya Tewolojiya, mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Kuva mu 1969 kugeza mu 1975, yigaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Tariki 20 Nyakanga 1975 nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, abuhererwa i Cyeza muri Paruwasi akomokamo.

Kuva mu 1975 kugeza mu 1977, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kabgayi, abifatanya no kuba umwarimu mu Iseminari nto ya Mutagatifu Yohani, yari imaze igihe gito ishinzwe ku Kamonyi, kugira ngo ijye yakira abagize umuhamagaro wo kuba abasaseridoti bakuze.

Icyo gihe yari na Padiri ushinzwe Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Renouveau Charismatique). Kuva mu 1978 yabaye Padiri Mukuru wa Seminari nto ya Mutagatifu Yohani ku Kamonyi.

Kuva mu 1979 kugeza mu 1983 yagiye gukomereza amashuri ye i Roma muri Kaminuza ya Gregorianum mu Ishami rya Tewolojiya ryiga ibyerekeye imiyoborere ya roho. Yayarangije ahabwa Impamyabushobozi y’Ikirenga.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru

Kuva mu 1983 kugeza mu 1996 yari umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba na Padiri ushinzwe ibya roho muri iyo Seminari. Muri icyo gihe yari n’umwarimu mu ishuri rihuza za Novisiya ry’i Butare.

Kuva mu 1996 yatangiye umurimo wo kuba Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Tariki 22 Mutarama 2003, Papa Yohani Pawulo wa II, yamugize umwe mu nkoramutima za Papa (Chapelain de sa Sainteté). Icyo gihe kandi yari Umuyobozi w’ikinyamakuru ‘Urumuri rwa Kristu’ cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwa roho na Tewolojiya.

Tariki ya 21 Mutarama 2006, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Yahawe Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006 ; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Intego ye igira iti ‘‘Lumen Christi, Spes Mea’’ bivuga ngo ‘‘Urumuri rwa Kristu ni amizero yanjye’’.

Amateka ya Diyosezi ya Kabgayi n’Abepiskopi bayiyoboye

Diyosezi ya Kabgayi yashizwe kuwa 25 Mata 1922 gusa icyo gihe yitwaga Vikariyati ya Ruanda.

Mu 1952 icyari Vikariyati ya Ruanda yagabanijwemo Vikariyati ya Kabgayi na Vikariyati ya Nyundo mbere y’uko kuwa 10 Mata 1976, Vikariyati ihindurwa Diyosezi ya Kabgayi.

Vikariya ya Ruanda yayobowe na Musenyeri Léon-Paul Classe,(1922 - 1945) Musenyeri Laurent-François Déprimoz, M. Afr. (1945 - 1952) mu gihe Vikariyati ya Kabgayi yayobowe na Musenyeri Laurent-François Déprimoz, M. Afr. ( 1952 -1955) and Musenyeri André Perraudin.

Diyosezi ya Kabgayi kandi ni yo yonyine mu Rwanda ifite Kiliziya yagizwe Bazilika nk’izina ry’icyubahiro kidasanzwe rihabwa Kiliziya bitewe n’impamvu nyinshi zirimo nk’amateka yayiranze, ibyayikorewemo, ibyahabereye bidasanzwe, imihango yakorewemo, Misa zidasanzwe zayisomewemo, ingendo Nyobokamana zaba zihakorerwa cyangwa se zarahakorewe, ishyiguyemo abantu bakomeye nk’Abasenyeri benshi, imyubakire yayo, cyangwa se yararagijwe umutagatifu ukomeye.

Bazilika ya Kabgayi yahawe umugisha na Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Yaragijwe Bikiramariya utasamanywe icyaha ari nawe waragijwe Diyosece ya Kabgayi.

Iyi Kiliziya yeguriwe Imana kuwa 22/10/1992 ari bwo yashyizwe mu rwego rwa za Bazilika nto (Minor Basilica).

Umwihariko w’iyi Bazilika
Ni ho haherewe Ubusaseridoti Abanyarwanda ba mbere aribo Balthazar Gafuku na Donati Reberaho mu 1917.

Mu 1967 ni ho habereye isabukuru y’imyaka 50 y’ubusaseridoti mu Rwanda ari naho hakorewe Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti.

Mu 1986 iyi Kiliziya yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha.

Iyi Bazilika kandi irimo imva z’abasenyeri bayoboye iyi Diyoseze, n’abandi bashumba b’izindi diyosezi hamwe na Furere Adolphe Alphonse wayubatse.

Mu 1992 nibwo yashyizwe mu rwego rwa Bazilika ndetse ibi bikaba bituma kuri ubu isurwa n’abantu benshi baturutse imihanda itandukanye.

Iyi Bazilika ifite umwihariko wo kuba yarasuwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1990 ari nabwo hasabwe ko yashyirwa mu rwego rwa za Bazilika nyuma iza kubyemererwa ku wa 22 Ukwakira 1992.

Abayoboye Kabgayi mbere ya Musenyeri Dr Ntivuguruzwa

  • Musenyeri Mbonyintege kuva mu 2006
  • Musenyeri Mutabazi Anastase mu 1996
  • Musenyeri Nsengiyumva Thaddée mu 1989
  • Musenyeri André Perraudin mu 1956
  • Musenyeri Laurent François Deprimoz mu 1945
  • Musenyeri Leon Paul Classe mu 1922
  • Musenyeri Jean Joseph Hirth mu 1912
Cardinal Kambanda ubwo yahaga umugisha abakirisitu bari bitabiriye ibi birori
Cardinal Kambanda ni we wayoboye igitambo cya misa yimikiwemo Musenyeri Ntivuguruzwa
Umuhango wo kwimika Musenyeri Ntivuguruzwa witabiriwe n'abihayimana benshi
Abahereza ubwo bari mu mutambagiro wabanjirije igitambo cya misa
Ni umutambagiro wari unogeye amaso
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ubwo bageraga i Kabgayi ahabereye uyu muhango

Amafoto: Prince Munyakuri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages