00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko gusoma nabi Bibiliya bishobora guhembera ihohotera ryo mu ngo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 December 2024 saa 03:00
Yasuwe :

Rev Dr Nagaju Muke, Umuyobozi w’Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, yavuze ko gusoma nabi Bibiliya bishobora kuba isoko y’ihohoterwa mu miryango, asaba abanyamadini kujya bita kubyo babwiriza abayoboke babo.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo uwo muryango wasuraga abanyamadini, mu kurebana uko agira uruhare mu guhangana n’ihohotera rikorerwa mu miryango.

Dr Nagaju yavuze ko hari ihohoterwa ryo mu miryango akenshi rituruka ku kudasobanukirwa icyo Bibiliya yigisha, cyangwa se abantu bagapfa gusoma ibyanditswemo batabijyanishije n’igihe yandikiwe n’umuco w’abo yabwirwaga.

Ati “Bimwe mu bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo umuco ushingiye ku butegetsi bw’abagabo, ubwo bushobozi umuco ubaha hari igihe babukoresha nabi hakavukamo ihohoterwa. Hari n’undi muco ushingiye ku myemerere, abasoma Bibiliya batitaye ku mico yanditswemo bagahita babishyira mu bikorwa batitaye mu gihe icyo gice cyanditswemo. Bibiliya ushobora kuyikoresha nabi ukaba wahohoterra umuntu.”

Yavuze ko ariyo mpamvu mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera, bashyize imbaraga mu guhugura abigisha mu madini kugira ngo bamenye ibyo bigisha n’ingaruka bishobora kugira.

Ati “Twe dukora ubukangurambaga mu bashumba kuko abashumba bafite benshi babakurikira, iyo yabyumvishije abasha kugera kuri benshi.”

Amahoro Marie Louise ushinzwe abagore muri EAR Ndera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango bishoboka, gusa ko bisaba kubyumva kimwe kw’abashakanye.

Ati “Icya mbere ni uko umugabo n’umugore bubaka ubwumvikane, bakubaka umuryango uzira amakimbirane bakuzuzanya n’abana. Bagomba kuganira kubyo bagiye gukora kugira ngo birinde ibishobora gutuma umuryango uhungabana. Tujya tubibona iyo umwe atumvikanye n’undi akabigumana, aho hakunze kubaho ihohoterwa kubera gutinya ngo mugenzi wanjye nimbimubwira ntabiksora. Kubirwanya ni ukuganiganiraho, ufite ikosa akarikosora.”

Bahunde Ernest ushinzwe umuryango w’abagabo EAR Ndera na we yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare runini mu guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu muryango.

Yavuze ko na Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu nyigisho n’uburyo abagaragaweho ihohotera bahanwa “uwahohoteye mugenzi we akaba yakenurwa ku buryo atazongera kugwa muri uwo mutego. Bikigishwa abana bagakura babizi neza ko guhohoterana atari byiza.”

Dr Muke yavuze ko Bibiliya igomba kwigishwa n'umuntu uyumva neza, kugira ngo atayisobanura mu buryo bubangamira ihame ry'uburinganire
Abanyamadini basabwe kugenzura neza ibyo bigisha abayoboke, kugira ngo bitabamo ibihembera ihohotera
Hasabwe ko inyigisho zo kurwanya ihohoterwa zigezwa hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .