00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese hari ushobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya?

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 April 2013 saa 06:17
Yasuwe :

Abantu benshi basobanya mu mvugo ku mwanditsi wa Bibiliya, mu gihe abandi bavuga ko Bibiliya igaragaza neza uwayanditse.
Urubuga jw.org ruvuga ko ibice bimwe na bimwe bigize Bibiliya bitangirwa n’amagambo agira ati "Amagambo ya Nehemiya", ibyo Yesaya yeretswe n’andi ngo “Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yoweli.” (Nehemiya 1:1; Yesaya 1:1; Yoweli 1:1).
Uru rubuga rukomeza rutangaza ko abanditsi benshi ba Bibiliya bemera ko banditse mu izina ry’Imana imwe y’ukuri, kandi ko ari Imana yari (…)

Abantu benshi basobanya mu mvugo ku mwanditsi wa Bibiliya, mu gihe abandi bavuga ko Bibiliya igaragaza neza uwayanditse.

Urubuga jw.org ruvuga ko ibice bimwe na bimwe bigize Bibiliya bitangirwa n’amagambo agira ati "Amagambo ya Nehemiya", ibyo Yesaya yeretswe n’andi ngo “Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yoweli.” (Nehemiya 1:1; Yesaya 1:1; Yoweli 1:1).

Uru rubuga rukomeza rutangaza ko abanditsi benshi ba Bibiliya bemera ko banditse mu izina ry’Imana imwe y’ukuri, kandi ko ari Imana yari ibayoboye. Inshuro zisaga 300, abahanuzi banditse iby’Igiheburayo bagiye bavuga bati “Imana iravuze iti” (Amosi 1:3; Mika 2:3; Nahumu 1:12). Runavuga kandi ko abandi banditsi bahabwaga ubutumwa bw’Imana binyuze ku bamarayika (Zekariya 1:7, 9).

Umwe mu bapasiteri baganiriye na IGIHE utifuje kugaragaza umwirondoro we, yavuze ko Imana ari yo yakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya kuko itari gukoresha ibisimba isize abantu.

Rev Past Ntibarikure Jean de Dieu nawe avuga ko Bibiliya yanditswe n’abantu bahumekewemo n’Imana agahakana ko abamalayika bahumekeye mu banditsi ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana (1 Tim 3:16). Sinemeranya n’abavuga ko abamalayika bahumekeye mu banditse. Imana gusa ni yo mwanditsi wa Bibiliya (Auteur), yakoresheje ubwayo abantu bose banditse kugira ngo batandika ibintu bifite inenge cyangwa amafuti”.

Urubuga jw rwongera kuvuga ko Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka isaga igihumbi na magana atandatu, kandi ko Bibiliya ari isomero rito rigizwe n’ibitabo 66, muri byo 39 bynditswe mu giheburayo, bakunze kwita Isezerano rya Kera, hamwe n’ibitabo 27 by’Ibyanditswe bya Gikirisito by’Ikigiriki, bakunze kwita Isezerano Rishya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages