00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusabire u Rwanda n’abayobozi bacu- Sheikh Sindayigaya ku gisibo cya Ramadhan

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 2 March 2025 saa 10:46
Yasuwe :

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayisilamu gukomeza kwegera Imana, gufasha abatishoboye no gusengera igihugu n’abayobozi bacyo muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Igisibo cya Ramadan ni ukwezi gutagatifu ku bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho, bagasangira amafunguro ku mugoroba, ari nako bakora ibikorwa by’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2024, nibwo Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abo ku Isi yose batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, kimara yagati y’iminsi 29 na 30 bitewe n’imboneko z’ukwezi.

Ku bayisilamu, ni igihe barushaho kwiyegereza Imana no kuyikiranukira bakora ibikorwa byiza mu maso yayo birimo gusenga cyane no gufasha ababaye n’abatishoboye.

Bamwe mu Bayisilamu basengera ku musigiti wa Onatracom babwiye RBA ko biteguye iki gisibo kandi biteze kurushaho gukora ibyo Imana ibifuzaho.

Bakaka Mussa yavuze ko ari inshingano ya buri muyisilamu wese kugandukira Imana no gukurikiza amabwiriza yayo, harimo no gusiba.

Ati “Inshingano zawe ni ukugandukira nyagasani mu buryo bwose, twumvira amategeko ye, tugendera kuri gahunda yadutegetse zirimo n’icyo gisibo nk’uko twabyeretswe, kandi tukabiyoborwamo n’intumwa y’Imana Muhammad Salalah wa Sallam.”

Usanase Djamilla we yavuze ko azongera amasengesho mu rwego kurushaho kwegerana n’Imana, abyuka kare mu gitondo bitandukanye n’uko byari bisanzwe no gufasha abatishoboye uko ashoboye.

Mbarushimana Fatuma yasobanuye ko ukwezi kwa Ramadhan ari igihe cyo kwigomwa no kwegera Imana kurushaho, basoma Qur’an kandi bakirinda ibyangwa na yo.

Ati “Ni ukwezi nyagasani yavuze muri Qur’an, ni ukwezi dutegetswe twese gusiba, muri uko kwezi dutegetswe gusoma ijambo ry’Imana cyane, gusenga cyane no kwiyiriza ku kunywa tukiyima bimwe mubyo nyagasani yatubujije nko kurya ku manywa, tukarushaho gusingiza Imana cyane tunayisaba.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko igisibo ari itegeko ry’Imana, rifasha abantu kwigomwa no kubaha Imana, anashimangira ko ari igihe cyiza cyo kuzirikana abakene no kubafasha.

Yagize ati “Imana yabikoze kugira murusheho kuyitinya, harimo gutoza umuntu kwigomwa ikintu no kubaha itegeko ry’Imana, nkavuga nti ‘ibyo kurya nari mbifite, ibyo kunywa nari mbifite ariko ntabwo nabikora kuko Imana nyagasani wanjye ategeka ko ngomba gusiba’, urumva ni ugutoza umuntu kubaha Imana.”

Yasabye Abayisilamu gukoresha neza aya mahirwe yo kwegera Imana no kurushaho gusabira igihugu amahoro n’umutekano birambye.

Ati “Aya masengesho ya nijoro n’ibindi bikorwa byiza tubikora kuko dufite umutekano n’igihugu gitubereye, bityo dusabire u Rwanda n’abayobozi bacu gukomeza kugira amahoro n’umutekano.”

Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu z’idini ya Islam, kibaba n’itegeko ku Muyisilamu wese mukuru ufite ubuzima buzira umuze, kandi kigira umwihariko wo kongera amasengesho y’ijoro no kurushaho kwiyegereza Imana.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu kurushaho gukiranukira Imana no gusengera igihugu muri iki gisibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .