Imibare ya The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ igaragaza ko mu myaka itanu ishize imaze gutanga amagare y’abafite ubumuga arenga 4500
Byatangajwe ubwo hakorwaga amahugurwa yahabwaga abakora insimburangingo n’inyunganirangingo, abakora ubugororangingo ndetse n’abasana ibikoresho byo kwa muganga bagera kuri 32.
Itorero ‘The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ ishami ryo mu Rwanda rimaze imyaka itanu rikora ku mushinga wo gutanga amagare ku bafite ubumuga.
Buri mwaka ritanga amagare agera kuri 900 buri mwaka, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga kubona ibikoresho.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutanga amagare muri iri torero, Jean Pierre Ndikumana, ati “Amwe mu maserano dufitanye na Leta binyuze muri RBC na NCPD harimo ko amagare y’abafite ubumuga n’ibindi bikoresho bitangirwa ubuntu cyangwa bigakorerwa ubuntu igihe byangiritse.”
Biteganyijwe ko abafite ubumuga bazahabwa amagare mashya agiye gutanga, bazajya bahabwa iyi serivisi binyuze ku bitaro by’akarere, kugira ngo babashe gufashwa n’ababihuguriwe by’umwihariko.
Nsabimana Justin, umwe mu bakora insimburangingo n’inyunganirangingo mu Bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko biteguye gufasha abafite ibibazo by’amagare yangiritse mu turere batuyemo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, yasabye abagiye guhabwa aya magare kuyafata neza mu rwego rwo kubafasha igihe kirekire, anabagirira akamaro.
Yagize ati “Icyo twabasaba ni ukuyafata neza [...] mwumve ko ari igare rigiye guhindura ubuzima kandi nituyafata neza turatuma n’abandi na bo bayabona.”
Amagare amaze gutangwa kuva mu myaka itanu ishize ni 4.500. Buri gare riba rifite agaciro kangana ka 350$, hatabariwemo ibikoresho byo kurisana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!