00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kwigira ku muturage w’i Goma washyizwe mu Bahire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2026 saa 07:19
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda, yasabye abakirisitu Gatolika n’abandi muri rusange kugaragaza urukundo rushobora kugera no kwitangira abandi, atanga urugero ku Munye-Congo wishwe azira kwanga ruswa ngo hinjizwe ibicuruzwa byarengeje gihe byashoboraga kugira ingaruka ku bantu benshi.

Ni ubutumwa yatanze ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, ubwo muri Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali hizihizwaga Yubile y’Imyaka 50 Caritas yayo na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bimaze bibayeho.

Ni umunsi mukuru wizihijwe muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe mu 1992, igihe hari urugomo ubugizi bwa nabi, umutekano muke n’imvururu zishingiye ku mashyaka.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byayo byaragutse kubera ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo, hakiyongeraho ibibazo by’impunzi, abatahukaga, imfungwa n’imfubyi, abantu bakeneye gufashwa kubabarira kugira ngo bongere kubana mu mahoro.

Cardinal Kambanda yagaragaje ko ubutabera n’amahoro bisaba kugira urukundo rw’Imana rwigisha abantu gukunda abandi no kuba babitangira, aho kwirebaho ubwabo bonyine.

By’umwihariko, yabasabye kwigira ku Munye-Congo witwa Floribert Bwana Chui wagizwe Umuhire na Kiliziya nyuma yo kwicwa mu 2007 azira guhitamo kurengera inyungu za benshi aho kureba ku nyungu ze bwite.

Cardinal Kambanda yagize ati “Umuhire Floribert Bwana Chui hano hirya kuri Goma muri Congo yanze ruswa bashaka guhitisha ibiribwa byararengeje igihe bishobora kwica abantu. Bamuhaye amafaranga aranga kugeza bamuhitanye, yemera gutotezwa no kubizira aho kugira ngo arye ruswa ubuzima bw’abantu benshi bukahangirikira.”

Bwana Chui wakoreraga kuri gasutamo ku mupaka, yiciwe i Goma tariki ya 8 Nyakanga 2007 nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi, ubwo yari afite imyaka 26.

Cardinal Kambanda yatanzemo izindi ngero z’abantu bazize gukora ibikorwa byo kwitangira abandi bashobora kubera urugero abandi.

By’umwihariko yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ubu yatangiye kwegeranya amakuru no gukora urutonde rw’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize ibikorwa byo kwitangira abandi, gusa ntiyatangaje icyo ayo makuru azakora.

Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kwigira ku muturage w'i Goma washyizwe mu Bahire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages