Anathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarashatse umugabo, batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.
Bikira Mariya yasabye abakobwa yabonekeye bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho, ko yakubakirwa Kiliziya yitwa ‘Iyegeranya ry’abatatanye’. Ni kiliziya byavugwaga ko izubakwa n’abaterankunga b’Abanyamerika.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yabwiye IGIHE ko iyi Kiliziya nini yitwa Bazilika biteganyijwe ko imbere izajyamo imyanya ibihumbi 10 y’abantu bicaye hanyuma hanze kuko hari imbuga nini cyane, hajye ibihumbi 100.
Iyi bazilika izaba irimo za Chapelle nto eshanu cyangwa zishobora kongerwa, ku buryo abantu bajya bavugiramo misa mu ndimi zitandukanye.
Musenyeri Hakizimana yanyomoje amakuru y’uko iyi Kiliziya izubakwa n’abanyamerika gusa, avuga ko izubakwa mu nkunga izatangwa na buri mukirisitu, ku buryo n’umuterankunga naza azasanga hari icyakozwe.
Ati “Ariko ntabwo nakwemera... niyo banabiguha yaba ari ya mpano iroze umuntu atakwemera kuko ntabwo umuntu yakubakira ikintu yajya ahora akigucyurira ngo ni icyanjye ni icyanjye. Turashaka ko buri wese ashyiraho umuganda we mu bushobozi bwe, ntabwo dushaka ko biba umwihariko wa bamwe”.
Yakomeje avuga ko igishushanyo cya Kiliziya nikimara kwemeranywaho, ababishinzwe bazandikira abantu bose bakunda Bikira Mariya bubake iyo kiliziya kandi bazahera ku banyarwanda, abakirisitu bajya i Kibeho n’abanyamahanga.
Ati “Muri iyi minsi turacyari mu nyigo gusa ntabwo turayumvikanaho, turimo gushaka n’aho tuzayubaka, ntabwo turahabona neza ijana ku ijana kuko hari n’abaturage tugomba kwimura, byose biracyategurwa cyane ko muri iyi minsi turi no muri Covid-19. Igitekerezo turagifite ariko inzira iracyari ndende”.
Igishushanyo cya Kiliziya cyaravuguruwe
Igishushanyo cya mbere cya Kiliziya izubakwa i Kibeho, cyakozwe n’Umunyamerika ariko asaba ko abanyarwanda bagitangaho ibitekerezo kuko abanyamerika bafite uko bubaka bidahuye n’umuco w’abanyarwanda.
Musenyeri Hakizimana yavuze ko bamaze kumwoherereza ibyo agomba kongeramo birimo no kudasibanganya ibimenyetso by’amabonekerwa ya Kibeho.
Ati “Ikimenyetso kiranga i Kibeho, hariya yabonekeye bwa mbere, aho podium yari iri, ko hose twahashyiramo ntitugire ikintu dusibanganya, ahantu haranga ibonekerwa hakaba hagaragara muri iyo kiliziya”.
Igitekerezo cyo kutagira ikimenyetso gisibanganywa cyakunze kugarukwaho na Mukamazimpaka Anathalie [wabonekewe], wavuze ko igishushanyo abanyamerika bari bakoze kinyuranye n’ubutumwa bwa Bikira Mariya bwo kubaka ariko hadashenywe ibyubatswe.
Icyo gihe yagize ati “Bo [abanyamerika] icyo bashaka ni ugukuraho byose amateka yose bakayasibanganya. Ubona ntacyo bitayeho ku mateka, mbese twabifata nk’ubuhakanyi.”
Musenyeri Hakizimana avuga ko ikindi cyongerewe mu gishushanyo, ari umuco nyarwanda n’amabara aranga abanyarwanda n’abirabura muri rusange.
Ati “Nk’iyo ushyize igiseke kuri ‘Tabernacle’, umunyarwanda yumva ko ari igiseke kibitse amabanga, ko kidapfundurwa n’umwasama, akumva ari icyubahiro kigomba aho hantu”.
Mu gishushanyo cya mbere byari biteganyijwe ko mu nyubako yo hasi hashyirwa ‘parking’ y’imodoka 300 ariko nabyo abanyarwanda basabye ko byahindurwa.
Musenyeri Hakizimana ati "Twebwe twavuze ko twahashyira amangazini kandi arimo cyane cyane ibintu by’umuco nyarwanda; ibintu biranga ukwemera nyarwanda, kiliziya y’u Rwanda ya mbere, mbese n’ibimenyetso byinshi biranga abanyarwanda mu mateka yacu twagiye tunyuramo yose bikaba byajyamo ku buryo koko hazabaho ubukerarugendo nyobokamana".
Hazakenerwa uburenganzira bwa Roma
Musenyeri Hakizimana avuga ko bitewe n’uko hazubakwa Bazilika, bizasaba ko babona uburenganzira bwo ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku Isi i Roma ndetse bagasabayo n’inkunga.
Ati “Dushaka kubaka Bazilika, ntabwo dushobora kuyubaka Roma itaduhaye uburenganzira. Twebwe tuvuga ko ari Kiliziya nini ariko Roma niyo yita Bazilika, ubwo rero mbere yo gutangira tuzagenda tubarebe tubasabe n’inkunga”.
Musenyeri Hakizimana avuga ko kuva muri Kanama bazasubukura inama za komite ishinzwe kuyobora ingoro hakomeze gutangwa ibitekerezo cyane cyane ibijyanye no gukusanya amafaranga miliyari imwe yo kwimura abaturage bari ahazubakwa Bazilika.
Umunyamerika wakoze igishushanyo cya mbere hatarongerwamo iby’abanyarwanda, yari yagaragaje ko kubaka iyi Bazilika byatwara miliyari 50 Frw ariko yabaze ku buryo bw’abanyamerika kuko bo muri kiliziya zabo hicara umuntu umwe kuri metero kare imwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!