Nyuma yo kwemezwa n’iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, Musenyeri Gahima yabwiye IGIHE ko byamushimishije kuba yagiriwe icyizere n’itorero.
Yagize ati "Ni iby’agaciro kubona Itorero ringirira icyizere bakampa kuba Umuyobozi Mukuru wa Diyoseze ya Gahini, nzakomeza gufatanya n’abandi mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Kristo."
Musenyeri Birindabagabo biteganyijwe ko azajya mu kiruhuko, yabwiye IGIHE ko hari byinshi yishimira yakoze, ku buryo uzamusimbura afite intangiriro nziza nubwo igihe cyo gusimburwa kitaragera.
Yagize ati "Ndacyakomeza urugendo ntaho nari najya, ni uwo mukorana bikamara iminsi hanyuma akazabona gufata inshingano. Gusa twubatse Cathédrale nziza, icyo cyaranejeje cyane, hari n’ibindi byinshi nko gufasha abaturage, twagiye dutera inkunga abaturage bakizamura bakagira aho bagera muri za gahunda nyinshi zitandukanye, zirimo kubigisha guhinga no korora, ari gahunda ya Girinka, amazi meza, ibyo kuzamura abaturage…"
Ku bijyanye n’igihe Musenyeri mushya azatangirira inshingano, Birindabagabo yagize ati "Ntabwo turabyemeza, intambwe ya mbere ni iyi yatewe uyu munsi, ibyo gutangira inshingano tuzabibamenyesha. Gusa ntitugomba kurenza imyaka ibiri, ariko sinibwira ko tuzanayigezaho nta mpamvu yabyo, ibindi tuzabibamenyesha."
Gahima w’imyaka 48 ni umugabo wubatse akaba afite abana 8. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’iyobokamana (Théologie) akaba yari umwepisikopi wungirije muri Diyoseze ya Gahini guhera ku wa 28 Gicurasi 2017.



















TANGA IGITEKEREZO