00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basabye Bikira Mariya kubavura, basabira n’imfungwa: I Kibeho hateraniye abarenga ibihumbi 80 kuri ’Assomption’

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 15 August 2026 saa 04:46
Yasuwe :

Abakirisitu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bagiye kwizihiriza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ku butaka butagatifu i Kibeho bizeye gusubizwa ibibazo bafite.

Buri mwaka taliki ya 15 Kanama hizihizwa uyu munsi uzwi nka Assomption, mu Rwanda ukabera ku butaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, nubwo muri buri paruwasi haba Misa zo kuwuhimbaza.

Imbaga y’abakirisitu bizihirije uyu munsi mukuru i Kibeho baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Butaliyani n’ahandi.

Akankwasa Annet ni Umugandekazi waturutse mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda yabwiye IGIHE ko yaraye i Kibeho ku ngoro ya Bikira Mariya.

Uyu Mugandekazi yavuze ko afite ikibazo cy’amaso cyane iyo bigeze ku mugoroba atabona ariko ko byose yagiye kubitura umubyeyi Bikira Mariya.

Yagize ati "Ubwo ndi hano i Kibeho ku butaka butagatifu, hamwe no kwizera mfite icyizere ko nzasubira iwacu amaso narayakize"

Bamwe mu Banyarwanda bajya i Kibeho harimo abakora urugendo rurerure rw’amaguru. Bavuga ko ari inzira nziza zo kumva ko ibibazo bajya gutura Bikira Mariya bizasubizwa.

Nikomeze Judith yavuye mu Murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara agenda n’amaguru avuga ko afite ubukwe mu Ugushyingo 2026, bityo ko yagiye gusaba Bikira Mariya kumutegurira ubukwe neza.

Yagize ati "Gutegura ubukwe si ibya buri wese gusa naje gusaba umubyeyi Bikira Mariya ngo azamfashe ubukwe bwanjye buzagende neza kandi ndabyizeye azabikora."

Nikomeze avuga ko yahisemo gukora urugendo rw’amaguru nk’uburyo bwisanisha na Yezu ari we mwana wa Bikira Mariya kuko na we yababaye ariko bikarangira atsinze urugamba yanyuragamo ku Isi kuko yapfuye akazuka.

Hakizimana John we yaturutse mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe agenda n’amaguru akarara i Kibeho, yavuze ko yagiye gusaba Bikira Mariya ngo yorohereze umuhungu we ufungiwe i Kigali, aho yari yaragiye gushakira imibereho.

Yagize ati "Hano mpaje inshuro eshatu. Ibyo nasabye Imana yaransubije bityo nza hano nizeye ko ndi busubizwe."

Nsengiyumva Samuel wakoze urugendo rw’amaguru ruva mu Mujyi wa Kigali ajya i Kibeho, yavuze ko yagendaga avuga ishapule muri uru rugendo ari na ko asaba Imana kumugeza ku ngoro ya Bikira Mariya kugira ngo asabire umuryango we uburinzi.

Yagize ati "Nagize amahirwe ngira umuryango muzima. Naje gusaba umubyeyi Bikira Mariya ngo ansabire ku Mana ikomeze iwundindire kandi mu kwemera kwanjye bizaba."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 14 Kanama i Kibeho haraye abantu barenga ibihumbi 37. Ku munsi wa Assomption hari hateraniye abarenga ibihumbi 80.

I Kibeho hafite amateka akomeye kuko Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga mu ishuri rwisumbuye ry’abakobwa ryaho ku wa 28 Ugushyingo 1981, ari bo Mukamazimpaka Anathalie, Mumureke Alphonsine na Marie Claire Mukangango.

I Kibeho haraye abarenga ibihumbi 37 baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga
Ku munsi wa Assomption, abari i Kibeho barenze ibihumbi 80
Buri wese wagiye i Kibeho, yari afite icyifuzo ashaka gutuma Bikira Mariya
I Kibeho ku butaka butagatifu hatuwe igitambo cy'ukarisitiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages