00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alexis Dusabe yateguje igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 December 2025 saa 01:15
Yasuwe :

Alexis Dusabe yatangaje ko akomeje imyiteguro y’igitaramo yise ‘Umuyoboro’ cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, azanamurikiramo album nshya ndetse avuga ko atewe ishema n’uko hari benshi bagiye bahinduka kubera ibihangano bye muri iyi myaka yose amaze.

Uyu muhanzi watangiye kuririmba mu 2000 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025 cyateguzaga iki gitaramo agiye gukora. Yavuze ko bimwe mu byagiye bimunezeza ari uko ibihangano bye muri iyi myaka yose byagize ingaruka nziza ku bagiye babyumva.

Ati “Bitera umunezero mwinshi gusanga umuntu ari mu mubabaro mwinshi n’ubwihebe ukamukuramo. Ntako bisa! Uribaza kubwira umuntu ayo magambo wari wihebye hafi gupfa akava muri ubwo bwihebe? Bitera umunezero mwinshi kongerera intege umuntu wari wazicitse. Biranezeza gukura umuntu mu bintu bibi akajya mu byiza wifashishije indirimbo zihimbaza ndetse n’iyo usanze abantu bari kumva indirimbo zawe.”

Alexis Dusabe yavuze kandi ko azakora iki gitaramo amurikira abakunzi be album nshya yise “Amavuta y’Igiciro”.

Ati “Uretse kuririmba indirimbo zakunzwe mu myaka yo hambere tuzaba tumurika album nshya. Kizaba ari igitaramo kigari kandi kinini turifuza ko buri wese yaza akakibonekamo. Gukorera Imana ni ugukorera umuryango cyangwa se sosiyete Nyarwanda. Hari abubaka ibitekerezo mu ishuri ariko hari n’abubaka imitima. Kuba Imana yaraduhaye ndirimbo ni umurimo wayo. Nkunze kubivuga ko agakiza kubaka igihugu.”

Igitaramo cya Alex Dusabe kizaba ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), hazwi nka Camp Kigali.

Kugura itike bisaba kujya kuri http://umuyoboro.com , uyiguze agabanyirizwa 10% iyo yifashishije AirtelMoney.

Itike iri kugura 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 50.000 Frw. Ushaka kugura itike ukoresheje Airtel Rwanda ukanda *182*8*1*1*0738303695#.

Uretse Alexis Dusabe iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi barimo Bosco Nshuti ndetse na Pastor Lopez Nininahazwe wo mu Burundi.

Abahanzi bose bazahurira mu gitaramo cya Alexis Dusabe bavuze ko biteguye
Umugore wa Alexis Dusabe ni umwe mu bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Bosco Nshuti yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazishima kuko bakoze imyiteguro yose ishoboka
Alexis Dusabe yateguje igitaramo cy’amateka, Airtel ishyira igorora abazayifashisha bagura amatike
Airtel Rwanda iri mu baterankunga b'imena b'iki gitaramo
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro na Alexis Dusabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages