00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yishimiye ifungwa ry’inganda zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 August 2026 saa 10:25
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR ryatangaje ko ryanyuzwe n’icyemezo cya Leta cyo gufunga inganda zengega inzoga zitujuje ubuziranenge no guhagarika izatumizwaga mu mahanga, kuko isanga nta cyerekezo kizima gishoboka ku basinzi bafata n’ibiyobyabwenge.

Ibi byavugiwe i Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura Igiterane kizwi nka Rwanda Shima Imana kizaba ku itariki 16 Kanama 2026.

Bitangajwe nyuma y’uko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko byahitanye benshi abandi kizabangiza.

Ni inkundura imaze gufungirwa inganda zigera ku 150 zengaga ibitujuje ubuziranenge mu Rwanda, gukura ibinyobwa byazo ku isoko bikamenwa, ndetse no gukumira ibyatumizwaga mu mahanga biri muri uyu mujyo.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, akaba n’Umuvugizi wayo, Pasiteri Ndayizeye Isaïe ati “Ubuzima bwiza bushoboka gusa ku muntu wafashe amahitamo neza. Mu butumwa tugira mu matorero harimo n’ibijyanye no gukangurira abantu kureka ibiyobyabwenge. Nishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyo guhagarika inganda no guhagarika inzoga zazaga mu Rwanda zirimo kwangiza urubyiruko rwacu n’Abanyarwanda.”

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko asanga iki cyemezo cyuzuzanya n’iri torero mu byo gufasha abantu kubaho mu buzima butarimo ibiyobyabwenge, kuko basanga umuntu wabyijanditsemo nta kindi yimarira.

Ati “Urebye umusore cyangwa umukobwa utanywa ibiyobyabwenge, utananywa urumogi, utanywa inzoga, cyangwa utari umusinzi, abasha gutekereza neza ku bikorwa bye. Agira icyerekezo n’amahitamo, kuko ibyo akoze byose abitekerezaho. Hari abatekereza ko iyo abantu banyoye ari bwo banezerwa bakishima ariko kwishima udafite ubwenge ntabwo waba wishimye. Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi cyane.”

Uyu mushumba yashimangiye ko ingaruka zo gufata ibintu nk’ibyo abantu bakabinywa ari mbi kandi ko itanga umukoro uhuriweho kugira ngo bibashe kurandurwa, anavuga ko iri torero risanga gukoresha ivugabutumwa na ryo ari indi nzira yo gufasha abantu kubatuka ku migirire mibi nk’iyo.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yashimye icyemezo cyo gufunga inganda zitujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages