Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ni bwo kuri Paruwasi ya Remera habereye uyu muhango wayoboye n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Esaie.
Abasezeranye ni abasanzwe basengera muri iri torero, bakiriye agakiza, bemererwa Paruwasi ya Remera ko ibakorera imihango yose y’ubukwe, harimo no gusezerana imbere y’amategeko ku miryango 96.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kugira ngo ibarinde kubana mu makimbirane nk’uko byashimangiwe na Pasiteri Ndayizeye Isaie.
Yagize ati “Umuryango ni ishingiro ry’iterambere yaba ku gihugu no ku itorero. Ibyo dushaka byose ni bishingira. Imiryango iri kugenda yangirika, ni yo mpamvu natwe twafashe intego yo guhindura abantu mu buryo bwuzuye.”
“Iyo imiryango ibanye itarasezenye bituma nta cyizere igirana, abana nta hazaza baba bafite. Iki gikorwa rero ni imwe mu ntambwe zo kubafasha kwita ku ngo zabo no kubana neza. Iyo babanye nta mategeko bashingiye, usanga hari ibyo batitaho cyangwa badafatanya.”
Mudenge Hamisi wari amaze imyaka 34 abana na Mujawayezu Vestine, yagaragaje ko ari ibyishimo bidasanzwe bafashijwe na ADEPR gukora ubukwe bari bategereje imyaka myinshi.
Ati “Ntabwo nabona uko mbivuga kuko ni ibyishimo bidasanzwe, kuko twateganyije kenshi kubikora ariko bikanga. Twabanye kuva mu 1992, uri kumva ko igihe gishize ari kinini, byari ngombwa ko natwe tubana byemewe n’amategeko.”
Iyi miryango yasezeranye mu gihe gatanya ikomeje gutumbagira uko bwije n’uko bukeye, dore ko imibare igezweho igaragaza ko inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza z’abasaba ubutane bwa burundu 3.620 mu mezi atandatu abanza ya 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!