00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bo muri RDC bifatanyije n’abo mu Rwanda mu masengesho ya Eid al-Fitr

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 20 March 2026 saa 04:23
Yasuwe :

Bamwe mu bo mu Idini ya Islam b’abanyamahanga basaga 800 biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo mu mijyi ya Goma na Bukavu, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu masengesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu na Kamembe na Bugarama muri Rusizi.

Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yabwiye IGIHE ko abarenga 8.000 barimo abanyamahanga 500 biganjemo Abanye-Congo ari bo bitabiriye isengesho ryabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ni mu gihe kandi mu Karere ka Rusizi ryitabiriwe n’abarenga 2000 i Kamembe n’abandi 1000 muri Bugarama, bifatanyije n’abanyamahanga 300 biganjemo Abanye-Congo.

Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, mu butumwa yahaye abitabiriye iri sengesho, yabasabye kunga ubumwe bagasenyera umugozi umwe.

Ati “Ibyo mukora byose murasabwa kunga ubumwe, kandi muzakomeze kurangwa n’amahoro mu ngo, mwirinde amakimbirane yo mu miryango, abayisilamu murangwe n’indangaciro no kwerera imbuto nziza abantu bose, kuko bitera ituze mu gihugu.”

Bamwe mu bayisilamu bo muri RDC baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hamwe n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda i Rubavu.

Umukobwa wo mu mujyi wa Goma witwa Sauda yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwifatanya n’abandi Bayisilamu hano kandi ndashimira uburyo batwakiriye. U Rwanda ni igihugu cy’amahoro kandi natwe twasenze mu mahoro, banadusaba koroherana na bagenzi bacu mu isengesho.”

Yakomeje avuga ko atuye hafi y’i Rubavu kandi ahafite inshuti nyinshi ari yo mpamvu yahisemo gusengera mu Rwanda.

Hidaya wo mu mujyi wa Goma yagize ati “Njye nkunda gusengera hano kuko abantu bose baba batuje bagakurikira isengesho kugeza rirangiye, kandi nishimiye ko yadusabye kugira urukundo no kunga amahoro.”

Mukamudenge Hamissa wo muri Rubavu yavuze ko yanejejwe n’amasomo bahawe uyu munsi, kuko byagiye bigaragara kenshi ko mu miryango hakenewe kungwa ubumwe.

Bitabiriye isengesho ku bwinshi
Abarenga 8.000 basengeye kuri Stade Umuganda
Abayisilamu b'i Rubavu bari benshi
Hidaya wo mu Mujyi wa Goma yavuze ko akunda gusengera mu Rwanda kuko abantu bose baba batuje bagakurikira isengesho kugeza rirangiye
Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, mu butumwa yahaye abitabiriye iri sengesho, yabasabye kunga ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages