Ishuri Rikuru ry’Iyobokamana, ACT (Africa College of Theology (ACT) rikorera muri New Life Ministries ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 297 barangije amasomo y’ivugabutumwa, bibutswa gukoresha amasomo bahakuye mu guhindura imyumvire mibi muri sosiyete.
Uyu muhango wabereye kuri New Life Bible Church, ahari icyicaro gikuru cya ACT mu Karere ka Kicukiro, ku wa 14 Kanama 2026.
Mu basoje amasomo harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ababarizwa mu madini n’amatorero atandukanye nka Restoration, ADEPR n’abakorera mu nzego zitandukanye nko mu icungamutungo, amategeko, mu burezi n’ahandi.
Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles yagarutse ku myumvire ya bamwe mu bakirisitu ituma bafata ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo, asaba abahawe impamyabumenyi kubahindura.
Yagize ati "Ugasanga umuntu yanze kujyana umwana kwa muganga, ngo Imana iramukiza. Cyangwa akirirwa asoma Bibiliya umunsi wose ntajye gukora, nk’ubu tunabigisha ko umuntu agomba gukunda umugore we n’ibindi, rero ndabasaba kugenda mugahindura sosiyete murimo, mwigisha ijambo ry’Imana mu buryo busobanutse kandi bunatuma abantu bikura mu bukene."
Izi nama kandi zashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa ACT, Rev Prof. Nathan Chiroma, abwira aba banyeshuri ko barangije amasomo, ariko kuyashyira mu bikorwa byo ari bwo bitangiye, kandi bagomba kugenda bagahindura Isi ikaba nziza kurusha uko imeze.
Yagize ati "Twabigishije kuba abayobozi babereyeho gufasha abayoborwa. Icyo tubasaba ni uguteza imbere ubumwe. Ni no kugira uruhare mu kubaka igihugu no gufasha abagize itorero gushikama no kugira ubushobozi, ndetse no kubafasha kwiteza imbere mu bukungu."
Abahawe impamyabumenyi bishimiye cyane iyi ntambwe, bahamya ko aya masomo yahinduye imyumvire yabo ku bijyanye n’iyobokamana n’ubuzima busanzwe, bityo bakaba biyemeje kujya gusangiza ibyo byiza abo bayobora.
Kubwimana Eric, umwe mu bahawe impamyabumenyi, yagize ati "Ikintu cya mbere nigiyemo ni ubuyobozi bukorera abantu kandi bucungura abantu. Rero sinshaka ko bingumamo njyenyine nk’umuyobozi, nshaka no kubishyira muri wa mukirisitu umwe wo hasi, na we akamenya ko tubereyeho guhindura ubuzima bw’abo tujyana.”
Nantumbwe Annet ukomoka muri Uganda, yavuze ko ibyo yize bigiye kuvugurura uburyo yari asanzwe akoramo umuhamagaro we w’ivugabutumwa.
Yagize ati “Ibi bigiye guhindura uburyo nigisha abakiristo nyobora, uburyo nigisha abigishwa banjye, ndetse n’uburyo nsobanukirwa Imana. Umubano wanjye bwite n’Imana na wo warahindutse cyane bitewe n’ubumenyi nungukiye hano.”
Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021, kikaba gitanze impamyabushobozi ku nshuro ya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!