Tariki ya 08 Nyakanga 2012 mu karere ka Rusizi Umurenge wa Nkanka kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka, habereye ibirori by’itahwa rya Kiliziya ya Paruwasi ya Nkanka.
Iyi kiliziya yatashywe ngo ni imbuto nziza z’ubufatanye bw’ibyiciro bitandukanye by’abakristu. Ubwo Umwepiskopi wa Cyangugu yamenyeshaga Abakirisitu ko afite igitekerezo cyo kubaka Kiliziya ya Paruwasi ya Nkanka, Abakirisitu babyumvise bwangu, maze barangajwe imbere na Padiri mukuru Habimana Paulin, bakora iyo bwabaga, batanga imisanzu n’ibitekerezo kugira ngo icyo gitekerezo kijye mu ngiro.
Umwepiskopi yanitabaje Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi ndetse n’izindi nshuti. Ariko uruhare rw’Abakirisitu ba Paruwasi ya Nkanka ngo ni ndashyikirwa.
Umwepiskopi yasabye Abakristu kumva ko ari bo mabuye mazima agomba kubaka ingoro y’Imana mu bantu. Bityo rero ngo bagomba gutungwa n’Ijambo ry’Imana kandi rikabahindura bashya, bakarushaho kubana bihanganirana kandi bubahana. Yasabye ibyiciro bitandukanye by’Abakirisitu kugana kenshi iyi ngoro kugira ngo bayiboneremo ubuzima bw’Imana bunyura mu Ijambo ryayo no mu masakaramentu.
Iyi Kiliziya yubatswe mu gihe cy’umwaka umwe ikaba yaratwaye miliyoni zisaga ijana n’enye. Ibonetse nyuma y’imyaka ine, kuko iyari isanzwe yari yasenywe n’umutingito wibasiye uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu kwezi kwa Gashyantare 2008. Uwo mutingito wahitanye abantu bagera kuri 38, usenya ibikorwa bitandukanye birimo za Kiliziya, insengero, amashuri, amazu y’abaturage, ndetse wasigiye abatari bake ibikomere.
Ibirori byo gutaha iyi Kiliziya byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umwepiskopi wa Cyangugu. Hari na Musenyeri Otto Georgens, Umwepiskopi Wungirije wa Diyosezi ya Speyer mu Budage ifitanye umubano wihariye na Diyosezi ya Cyangugu. Hari n’abashyitsi bo mu Rwanda hakaba hari n’abandi bo mu gihugu cy’u Budage bari baturutse muri Paruwasi Erfenbach ifitanye umubano na Paruwasi ya Nkanka.
Ni inkuru ya Niyibizi Jean Pierre Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO