00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero rya Jehovanis ryitoyemo intumwa (Apotre) y’umugore

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 December 2012 saa 09:23
Yasuwe :

Itorero rya Jehovanis mu Rwanda ryatoye Mutesi Josephine kuba Intumwa(Apotre) n’umushumba mukuru waryo, akaba yarasutsweho amavuta hamwe n’abandi ba Pasiteri bane bo muri iri torero kuri uyu wa kabiri Ukuboza 2012.
Amaze gusukwa amavuta mu mutwe, Mutesi yavuze ko yahamagawe akiri muto abanza gushidikanya, ariko nyuma aza kwemera ibyo Imana yamubwiye.
Nyuma y’ibyishimo byinshi byanatumye arira, yavuze ko kuba ari umukobwa bitamuteye ubwoba bwo kuvugira Imana. Ati ”Imana yujuje (…)

Itorero rya Jehovanis mu Rwanda ryatoye Mutesi Josephine kuba Intumwa(Apotre) n’umushumba mukuru waryo, akaba yarasutsweho amavuta hamwe n’abandi ba Pasiteri bane bo muri iri torero kuri uyu wa kabiri Ukuboza 2012.

Amaze gusukwa amavuta mu mutwe, Mutesi yavuze ko yahamagawe akiri muto abanza gushidikanya, ariko nyuma aza kwemera ibyo Imana yamubwiye.

Nyuma y’ibyishimo byinshi byanatumye arira, yavuze ko kuba ari umukobwa bitamuteye ubwoba bwo kuvugira Imana. Ati ”Imana yujuje umuhamagaro wanjye wo kuba intumwa, kandi nzaba nk’abagore b’intwari nabonye muri Bibiliya nka Deborah.”

Ubwo yarambikaga ibiganza ku mitwe yabo anabasiga amavuta, Umushumba mukuru wa Rivival Church, Mulisa James, yabasabye kuba inyangamugayo abasaba no kwihangana igihe abayoboke baramuka babitwayeho nabi.

Yabasabye gukora neza inshingano z’ububwiriza, abasaba kuba inyangamugayo n’indakemwa ashingiye ku magambo yo muri bibiliya mu gitabo cya Timoteyo avuga ku nshingano z’abagabura.

Itorero rya Jehovanis ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 2007. Muri uyu muhango hari amatorero atandukanye asenga ku munsi w’icyumweru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages