Urusengero rw’Itorero ‘Umurage w’Abera Silowamu’ ruri ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, abarugezemo batangazwa n’ako gashya ko kwambika agatimba abakobwa mirongo, Pasiteri Uciyimihigo Xavier, akabizeza ko bagiye kubona abagabo. Yaje no kuvuga ko n’abasore bakuze agiye kuzabagera amakositimu, ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo ntiryigeze rivugwa.
Uru rusengero abaruvuga barubonaga nk’uruhanura ubukwe mu kwemera kwa bamwe, kuri uyu wa Gatatu rwafungiwe imiryango mu mukwabo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kirimo mu kwirukana abakorera mu gishanga bitemewe.
Ibikorwa by’abaturage biri mu bishanga byafunzwe ku ngufu nyuma yo gusabwa kubihakura bakinangira nk’uko inzego za leta zibivuga.
Ahagana saa saba z’amanywa, izo nzego zageze kuri uru rusengero zisanga abakirisitu na Pasiteri wa Uciyimihigo barimirije amasengesho y’igihe kirekire barimo.
Nyuma yo gusobanurirwa neza, ubuyobozi bwamusabye bunatebya gusubira mu rusengero agasengera abakirisitu isengesho risoza amateraniro ndetse akanasenga kugira ngo abone aho gukorera mu gihe cya vuba, kuko gufunga ibyo bikorwa nta marangamutima yari arimo kuko benebyo bari barategujwe.
Pasiteri Uciyimihigo Xavier yaje kwemera ariko ubona mu maso yijimye, asubiramo barasenga, ubundi abakirisitu batangira gusohora intebe mu rusengero ngo rufungwe nk’uko byakozwe ahari ibindi bikorwa.
Intebe zasohowe hafi ya zose ariko nyuma bababwira ko bashatse bazigumishamo kuko batari bateguye aho kuzishyira, bamenyeshwa ko nibahabona bazamenyesha ubuyobozi bukabakingurira bakazimura nk’uko n’abandi bose bafungiwe bizakorwa.
Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa ko kubaka mu bishanga no gukorerayo ibindi bikorwa bitemewe kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Yagize ati “Mu by’ukuri intego ni ukugira ngo dutange ubutumwa abantu bose bamenye ko ibyo babwirwa atari imikino. Kubaka mu bishanga, gukorayo ibikorwa bidakwiriye ntibyemewe kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko.”
Pasiteri Uciyimihigo Xavier yahoze mu itorero rya AEBR arivamo ajya muri Patmos of Faith Church naho avamo ajya gushinga irye “Umurage w’Abera Silowamu” ryamenyekanye cyane i Kigali yambika abakobwa agatimba abizeza ko ubuhanuzi bwe bumwereka ko bazahita babona abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO