00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’abayisilamu rwasangiye ilayidi n’impfubyi zo kwa Gisimba

Yanditswe na

Hakizimana Thamimu

Kuya 20 October 2013 saa 06:36
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abayisilamu rwibumbiye muri “Giraneza Foundation” rwasangiye ilayidi n’impfubyi zirererwa mu kigo cyo kwa Gisimba kiri mu Murenge wa Rwezamenyo.
Ni mu rwego rwo kwizihizanya n’aba bana umunsi mukuru wa Zulu Hija “Dhul Hidja”, uherutse kuba kuwa 15 Ukwakira.
Muri uku gusangira, uru rubyiruko rwasuwe rwasobanuriwe inkomoko y’umunsi mukuru wa Zulu Hija n’impamvu yo gusangira kuri uyu munsi, aho higishijwe ko ari igitambo gisumba ibindi Imana yahaye Abraham wari ugiye gutamba (…)

Urubyiruko rw’abayisilamu rwibumbiye muri “Giraneza Foundation” rwasangiye ilayidi n’impfubyi zirererwa mu kigo cyo kwa Gisimba kiri mu Murenge wa Rwezamenyo.

Byari ibyishimo ku bana bo kwa Gisimba

Ni mu rwego rwo kwizihizanya n’aba bana umunsi mukuru wa Zulu Hija “Dhul Hidja”, uherutse kuba kuwa 15 Ukwakira.

Muri uku gusangira, uru rubyiruko rwasuwe rwasobanuriwe inkomoko y’umunsi mukuru wa Zulu Hija n’impamvu yo gusangira kuri uyu munsi, aho higishijwe ko ari igitambo gisumba ibindi Imana yahaye Abraham wari ugiye gutamba umwana we Ishmael.

Hasobanuwe kandi ububi bw’ibiyobyabwenge hatangwa ingero zinyuranye ndetse hanigishwa uko abana bakwiye kubaha ababyeyi binyuze mu nkuru zisekeje zatangwaga n’uru rubyiruko rwo muri “Giraneza Foundation”.

Muhire Eugene, Umwe mu bakurikirana aba bana, yabwiye IGIHE ko gusangira n’uru rubyiruko rw’abayisilamu byongera umubano bikanafasha abana. Yagize ati “Byubaka mu bitekerezo aba bana b’imfubyi kuko baba babonye ko hari abantu bakibazirikana kandi babahangayikiye”.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri, gitegurwa na Giraneza Seif.

Mu migenzo yabo, abayisilamu bagira inshingano zo gusura abarwayi, gufasha impfubyi, abapfakazi n’abandi batishoboye bagasangira nabo.

Ikigo cyo kwa Gisimba ubusanzwe cyitwa CMG (Centre Memorial Gisimba). Kirera abana 126 biganjemo impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abana batawe n’abandi.

Abana basuwe babanje guhabwa inyigisho
Impfubyi zirererwa mu kigo cyo kwa Gisimba zisangira ipirawu n'urubyiruko rw'abasilamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages