00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yeguye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 November 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Cantebury mu Bwongereza, Justin Welby, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 yatangaje ko yeguye nyuma yo gushyirwaho igitutu na bagenzi be bahuriye mu buyobozi bw’iri torero.

Musenyeri Welby wari umaze imyaka 12 muri izi nshingano yeguye nyuma y’aho mu cyumweru gishize hasohotse raporo y’iperereza ryigenga igaragaza ko ntacyo yakoze ubwo mu 2013 yagezwagaho raporo igaragaza ko Musenyeri John Smyth yahohoteye abahungu 130 mu bigo bya gikirisitu yayoboraga muri Winchester.

Mu butumwa bw’ubwegure, Musenyeri Welby yagize ati “Nizera ko iki cyemezo kigaragaza uburyo Angilikani yumva neza impinduka n’intumbero dufite yo kurema itorero ritekanye. Mu gihe negura, mbikoze mfite agahinda natewe n’abazize ihohoterwa n’abarirokotse.”

Uyu Mushumba yatangaje ko mu minsi yakurikiye uwo iyi raporo yasohokeyeho, yiyumvisemo ikimwaro gikomeye yatewe no kuba atarashoboye kurwanya intege nke za Angilikani nyamara yari Umushumba Mukuru ukwiye kuyireberera.

Iperereza ryagaragaje ko Musenyeri Smyth yajyanaga abana mu rugo rwe mu myaka ya 1970 na 1980, akabakubita iminyafu, akabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitekerereze n’imyemerere.

Nyuma y’aho tariki ya 7 Ugushyingo 2024 Keith Makin wayoboye iri perereza ashyize hanze iyi raporo, Musenyeri Welby yagaragaje ukwicuza, asobanura ko yigeze gutekereza kwegura nyuma yo kutagira icyo akora ku birego Smyth yashinjwaga, ariko abona ko akwiye kuguma mu nshingano.

Umushumba wa Angilikani muri Newcastle, Musenyeri Helen-Ann Hartley, batatu bahagarariye iri torero mu Nteko Ishinga Amategeko n’ihuriro ry’abashumba bo muri iri torero, bari basabye Musenyeri Welby kwegura ku bw’ineza y’itorero.

Musenyeri Hartley yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga ku byo raporo itubwira. Ntekereza ko abantu bari kwibaza bati ‘Mu by’ukuri twakwizera ko Angilikani yaturindira umutekano?’ Kandi ntekereza ko ubu igisubizo ari ‘Oya’.”

Musenyeri Smyth yakuwe mu Bwongereza, yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo aho yapfiriye mu 2018 ubwo inzego z’ubutabera ziteguraga gufungura dosiye ye.

Musenyeri Welby yatangaje ko yumvise afite ikimwaro nyuma y'aho raporo ya Keith Makin igiye hanze
Musenyeri Hartley yari yasabye Welby kwegura ku bw'inyungu za Angilikani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .