Mu bihe bitandukanye Abayisilamu bo mu Rwanda bakunze kugaragaza kutanyurwa n’imitegurire y’umutambagiro mutagatifu bakorera muri Arabia Saoudite buri mwaka.
Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sulaiman Mbarushimana, yavuze ko kuri iyi nshuro umutambagiro wateguwe mu buryo bwiza bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa.
Yagize ati “Buri mwaka tugenda tubitegura mu buryo bugenda burushaho kuba bwiza kurusha umwaka wabanje. Nko muri uyu mwaka wa 2025 twateguye amahoteli meza abazajyayo bazacumbikamo kandi ari mu marembo y’ingoro ntagatifu z’i Macca na Madina, bitandukanye na mbere aho wasangaga amahoteri ari kure bigasaba urugendo rw’ibilometero bigera kuri bitatu. tugasanga byaravunaga abantu bashaka gukorera amasengesho yabo n’umutambagiro mutagatifu hafi biboroheye.”
Yavuze ko abazajya muri uwo mutambagiro, RMC yateganyije ko bazagenda bonyine n’indege ya RwandAir ndetse ikazanabagarura.
Sheikh Sulaiman Mbarushimana yagaragaje ko urugendo rwateguwe neza ku buryo nta bibazo bizongera kubaho kandi ko bizafasha Abayisilamu bifuza gukora umutambagiro batekanye.
Kwitabira urwo rugendo bisaba kwishyura amadorali y’Amerika 7.800, ni ukuvuga arenga miliyoni 10,8 Frw.
Muri ayo mafaranga yishyurwa harimo ikiguzi cy’itike y’indege, Visa, Hoteli, amafunguro n’izindi ngendo z’imodoka zizakorerwa ahabera umutambagiro.
Ni mu gihe ushaka kwiyandikisha bimusaba kwishyura ibihumbi 40 Frw.
Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira tariki ya 28 Gashyantare 2025, bikaba bikorerwa ku Musigiti wa Madina mu Mujyi wa Kigali, ku Biro bya Imam w’Intara, ariko ku batuye mu Ntara bashobora no guhabwa iyo serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Imyemerere y’idini ya Islam yemera ko buri muyisilamu wese wagiye gukora umutambagiro i Maka, ahava yahindutse umu-hadji ku mugabo n’umu-hadjati ku mugore.
Uyu mutambagiro mutagatifu (Hijjah) uba buri mwaka, ugatangira ku tariki ya 8 y’ukwezi kwa 12 kw’Abarabu.
Benshi mu bawitabira bavuga ko nta kintu na kimwe mu buzima bwabo kibashimisha nko kujya i Mecca, bakibonera imva y’aho intumwa y’Imana Muhamadi yashyinguwe, bityo bagasaba Imana kuzajyanwa mu ijuru.
Uyu mutambagiro mutagatifu umara ibyumweru bitatu, ku buryo abawugiyemo bagaruka mu Rwanda nyuma y’Irayidi bita Idd al-Adhuha.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!