Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025 ku cyicaro cy’iri torero giherereye mu Murenge wa Kacyiru, Umujyi wa Kigali, gitwara asaga 3,600,000Frw.
Iri torero rivuga ko ‘roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima’ ari na yo mpamvu iyi miryango yahawe ibyo kurya bigizwe n’umuceri, akawunga amavuta, sostamate ndetse abandi bagahabwa ubwishingizi bwo kwivuza.
Ev. Hakizimana John uyobora itorera rya ADEPR Kinamba yavuze ko batarebye abakiristo basengera mu itorero rya ADEPR gusa, kuko mu batekerejweho bagafashwa harimo n’abasengera mu yandi matorero batishoboye basanzwe batuye mu mbibi z’urusengero rw’iri torero.
Yagaragaje ko nubwo urusengero rwa ADEPR Kinamba kugeza ubu rufunze kubera ibyo rutari rwujuje bitabaciye intege zo gukora neza, avuga ko no mu myaka yashize hari abagiye bafashwa kubona imashini zidoda kugeza ubu bakaba barikuye mu bukene.
Yakomeje agira ati “Intego zacu za mbere ni ukuvuga ubutumwa bwiza ariko tukanasindagiza abanyantege nke bari muri twe dusangira ibyo dufite. Ntidukwiye guha abakrito iby’umwuka gusa ngo twibagirwe ko n’umubiri ukneye kubaho neza”
Uwayezu Marie, umubyeyi w’abana babiri, yavuze ko kuba yafashijwe byongeye kumutera inbaraga n’icyizere ko afite umuryango umukunda dore ko ubusanzwe ari imfubyi.
Yagize ati “Ndanezererwe cyane byandenze, ibikorwa by’Imana mbiboneye mu bantu bayo. Mbere naguraga ikiro cy’umuceri na byo bingoye, siniyumvishaga ko nabona agafuka k’umuceri.”
Mukundirehe Slyvan, Umuyobozi w’Umudugudu w’Urwibutso iri torero riherereyemo, yashimye igikorwa cyateguwe n’itorero rya ADEPR Kinamba ahamya ko itorero ari amwe mu maboko y’igihugu.
Yagize ati “Ni igikorwa cyiza bakoze kandi basanzwe ari abafatanyabikorwa beza. Icyo tubasaba ni ukudacogora gukomeza gutekereza n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’abanyetorero ribavana ku rwego rumwe rw’imibereho myiza yabo rukabageza ku rundi rwisumbuyeho.”
Iki gikorwa cyo kwishimira imyaka 32 iri torero ribayeho kizasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025 hakorwa igiterane cyo gushima Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!