Kuri uwo munsi, usanga abantu bifuriza Abayisilamu umunsi mwiza, bakabikora bagira ati "Eid Mubarak". Hari izindi ndamutso ushobora gukoresha wifuriza umunsi mwiza Abayisilamu.
Eid al-Adha ni umunsi wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.
1. Kullu aa’min wa antum bikhair
Iyi ndamukanyo isobanura ngo “Mbifurije umugisha mu mwaka wose.” Ikunda gukoreshwa cyane, cyane cyane iyo usuye umuryango ku ifunguro rya mu gitondo kuri Eid. Igisubizo ni “wa antum bikhair”, bivuze ngo “Umugisha kuri mwe.”
2. Asakum min uwadah
Iri warigereranya n’isengesho ryo kwifurizanya ubuzima bwiza, risobanura ngo “Imana izabashoboze kwizihiza indi Eid.” Umuntu iyo urimubwiye, na we arisubiramo.
3. Snin Deyma
Ni indamukanyo ikunda gukoreshwa cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru nka Tunisie na Algérie. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukwifuriza umuntu kurama.
4. Ayyamukum sa’eeda
Ni ijambo rigufi kandi ryuje urugwiro risobanura ngo: “Iminsi yanyu ibe myiza.” Rikoreshwa cyane muri Eid, ariko rishobora no gukoreshwa mu bindi birori nk’isabukuru y’amavuko cyangwa ubukwe.
5. Taqabal Allah minna wa minkum
Ni indamukanyo isaba Imana kwakira ibyiza bivuye kuri wowe no ku muntu uyibwiye.
6. Bil Afrah Daimeen
Ni indamukanyo ikunda gukoreshwa mu bihugu by’Abarabu, yifuriza umuntu kubaho mu byishimo. Ugenekereje mu Kinyarwanda biravuze ngo “Nimubeho mu bihe by’ibyishimo iteka.”
7. Kol sana wa anta tayeb
Iri ni ijambo rikoreshwa cyane mu Misiri. Risobanura ngo: “Isabukuru nziza kuri wowe.” Rishobora gukoreshwa mu bihe bitandukanye byo kwifurizanya ibyiza. Igisubizo ni wa enta tayeb, bisobanuye ngo “Ndayikwifurije nawe.”
8. Salmeen ghanmeen
Ushaka kwifuriza umuntu Eid mu buryo budasanzwe kandi bwiza, wakoresha ariya magambo. Arasobanura ngo “Mbifurije Eid ituje kandi yuzuyemo umunezero.”
Igisubizo ni fayzeen, bisobanura ngo “Imana iguhe byose utere imbere.”
9. Eid saeed
Eid saeed bisobanura ngo: “Eid nziza.” Ariko ni byiza kubwira iri jambo abakiri bato.
10. Barakallahu lakum fil Eid
“Imana ibaha umugisha muri ibi bihe bya Eid.” Ni amagambo akoreshwa cyane mu gihe cy’ibirori.
11. A’adahu Allah laina wa wlaikum bil khair wa al barakat
Biravuze ngo “Imana izaduhe ibindi bihe nk’ibi birimo ibyiza n’umugisha”
12. Atamanna lakum Eidan mali’an bil farah wa al surur
Biravuze ngo “Nkwifurije Eid yuzuye ibyishimo n’umunezero”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!