00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Mbanda yavuze ku iyegura rya Welby mu Bwongereza, icyuho mu Itorero n’ibibazo muri Diyosezi ya Shyira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 November 2024 saa 07:25
Yasuwe :

Icyumweru kirashize Justin Welby wari Umuyobozi w’Itorero Angilikani mu Bwongereza yeguye. Welby yeguye nyuma ya raporo idasanzwe, yagaragaje ko yahishiriye ibirego byo gusambanya abana b’abahungu byakozwe na John Smyth, Umumisiyoneri wahoze ari umuyobozi mu muryango wa gikristu witwa Iwerne Trust.

Uyu muryango wateguraga ingando z’urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, zigamije kurwigisha kurushaho kuba abakirisitu beza.

Nubwo Smyth yapfuye mu 2018, hari iperereza ryari ryaratangiye ku birego yashinjwaga byo gusambanya no gufata ku ngufu abana b’abahungu mu myaka ya 1980 na 1990.

Welby wayoboye Angilikani hagati ya 2013 na 2024, yeguye nyuma y’uko bigaragaye ko yamenye amakuru ku byaha John Smyth yashinjwaga, ntagire icyo akora.

IGIHE yaganiriye na Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda n’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’Ijambo ry’Imana mu Itorero Angilikani (GAFCON), avuga ko iyegura rya Welby, kongera kwiyunga na Angilikani y’u Bwongereza n’ibibazo by’imicungire y’umutungo muri Diyosezi ya Shyira.

Ni iki ikihe cyuho kwegura kwa Archbishop Welby bisize mu Angilikani muri rusange?

Musenyeri Mbanda: Nta cyuho bisize, ni ibintu bisanzwe. Igihe cyose mu miyoborere impinduka zibaho haba mu buryo buteganyijwe cyangwa butunguranye. Iyo bibayeho mu buryo butunguranye, muri Church of England aho yari ayoboye haba habayeho icyuho birumvikana ariko burya muri Angilikani hari uburyo bwo kuziba icyo cyuho.

Nk’umuryango mugari wa Angilikani, tubabajwe n’ibyabaye kandi turasengera Welby n’umuryango we. Icyuho nticyabura ariko ntabwo kizagira ingaruka kuri GAFCON.

Ku buyobozi bwa Welby ni bwo GAFCON muyoboye yitandukanyije na bimwe mu bikorwa by’Itorero ry’u Bwongereza mupfa ko bemeye iby’abaryamana bahuje ibitsina. Ese mwiteguye gute gukorana n’uzamusimbura?

Musenyeri Mbanda: Ntabwo turi amatorero abiri, GAFCON isanzwe mu muryango mugari wa Angilikani kandi tuzakomeza kuba umuryango umwe. Ntabwo GAFCON yitandukanyije n’umuryango mugari w’Abangilikani, yitandukanyije na Musenyeri wa Canterbury.

[Uzamusimbura] naza ashaka gusubiza itorero ku murongo kugira ngo rishyire ku isonga ijambo ry’Imana, akaba yiteguye kugarura Bibiliya ikaba ishingiro ry’imyigishirize y’Itorero, uwo tuzakorana. Nakomeza umurongo undi yarimo, birumvikana ko tuzakomeza urugendo.

Ibyaha ashinjwa guhishira uwabikoze bigaragara ko yigeze kuba muri Afurika. Nta ruhare bamwe mu bayobozi ba Angilikani muri Afurika baba barabigizemo?

Musenyeri Mbanda: Ibyaha byakorewe mu Bwongereza hanyuma uwabikoze aza kuba nk’uhungiye muri Afurika kuko yabaye muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo. Kugeza ubu ntawe tuzi muri GAFCON wari ubizi cyangwa wari ubirimo.

Mu bantu bo muri Afurika ntawe tuzi uretse ko nusoma mu binyamakuru bivuye mu Bwongereza, barashyiramo amazina y’umwepiskopi mukuru wa Afurika y’Epfo [Thabo Makgoba].Ibyo natwe tubibona mu makuru nk’uko namwe mubibona.

Ababona ko byacitse muri Angilikani mwababwira iki?

Musenyeri Mbanda: Nta byacitse muri Angilikani. Nubwo bibabaje ko yeguye ariko iyo umuyobozi abonye ko hari impamvu ikwiriye gutuma yegura, na byo ni ubutwari kuko aba atanze igisubizo.

Ikindi aba yisuzumye akabona ko hari impamvu. Iyo ari impamvu ituma Itorero ryandagara cyangwa se ikindi kintu kibi cyaribaho akegura, na byo biba ari ubutwari.

Muherutse guhagarika Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wa Diyosezi ya Shyira ku bibazo bivugwa muri iyo Diyosezi birimo n’ikoreshwa nabi ry’umutungo. Ni ikibazo gisa n’icyaciyemo ibice itorero, ese haba hari gukorwa iki?

Musenyeri Mbanda: Nta byacitse kandi aho abantu bakora, habaho n’ingorane z’imirimo. Ahabaye ikibazo abantu bashaka uburyo bagikemura.

Ntabwo habaho ikibazo ngo abantu bicare, hari ikiri gukorwa n’ababishinzwe ku nzego zose.

Musenyeri Mbanda yashimangiye ko nta cyuho kwegura kwa Welby bizasiga muri Angilikani
Welby yeguye nyuma ya raporo yagaragaje ko yahishiriye ibyaha Smyth yashinjwaga
John Smyth yapfuye mu 2018, nyuma hajya hanze ibirego bigaragaza ko yaryamanaga n'abana b'abahungu yigishaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .