Mufti Hitimana yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo mu mujyi wa Kigali hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani, yitabiriwe n’ibihugu 30.
Hirya no hino ku Isi hakunze kumvikana ibitero by’iterabwoba n’inyigisho z’ubuhezanguni z’abiyitirira idini rya Islam, bagahitana ubuzima bw’abandi cyangwa se bakishora mu bikorwa bibi.
Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim yavuze ko abishora muri ibyo bikorwa ari abatarasomye Korowani ngo bamenye icyo yigisha cyangwa se bayisomye nabi.
Ati “Korowani mu mvugo yayo Ntagatifu yatubwiye ko uramutse ayize akayisobanukirwa, imuyobora ku byiza no ku murongo ugororotse. Abayisilamu rero bashoboye gufata Korowani mu mutwe wabo baba ari Abanyarwanda beza, ntibashobora kwisanga muri uwo murongo w’abahezanguni kuko buriya umuntu yisanga hariya kuko aba yabuze umucyo, aba yabuze gusonakirwa.”
Yavuze ko uwishoye mu iterabwoba n’ubuhezanguni ntaho atandukaniye n’inyamaswa.
Ati “Iyo umuntu yagiye muri uwo murongo burya aba yatannye no ku murongo w’Imana ndetse Korowani imugereranya nk’inyamaswa, yaba yiyise ko aharanira inyungu runaka z’ubuyisilamu n’ibindi, uwo muntu ntawe ugomba kumwumva no kumutega amatwi ahubwo aba agomba kugarurwa mu nzira iboneye akagirwa inama. Abantu bose bakwiriye kubaho mu mutuzo.”
Niyitanga Djamidu, Umuyobozi uri mu bashinzwe gutegura amarushanwa yo gusoma Korowani, yavuze ko babikora bagamije kwimakaza ubwumvikane n’ubworoherane hagati y’abayisilamu n’abatari abayisilamu.
Ati “Intego ni ukwimakaza umuco mwiza w’ubwumvikana n’ubworoherane hamwe no kubana neza hagati y’abayisilamu n’abatari abayisilamu tubinyujije muri Korowani.”
Yakomeje agira ati “Ni ukunoza imico n’imyumvire y’aba bana kugira ngo hatazagira uba imbata y’ibitekerezo bitandukanye bigenda bizenguruka hirya no hino bivugwa n’abafite izindi nyungu zitari iz’idini bashaka kurisiga icyasha cy’ubutagondwa n’ubuhezanguni.”
Amarushanwa Mpuzamahanga yo gusoma Korowani yitabiriwe n’ibihugu 30, harushanwa abantu 51.
Diop Cheikh wo muri Sénégal ni we waje ku mwanya wa mbere yegukana miliyoni 3.5 Frw, uwa kabiri aba Idriss Abdram Moussa wo muri Tchad u gihe uwa gatatu yabaye Boubakar Boubaydoulla wo muri Niger.
Muri rusange aya marushanwa yatwaye miliyoni 120 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!