00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye Kiliziya Gaturika gukomeza ibikorwa bizamura abaturage

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 23 August 2014 saa 07:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yasabye Kiriziya Gaturika, Diyoseze ya Gikongoro no mu Rwanda hose gukomeza ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko roho nzima itura mu mubiri muzima; yabasabye gushyiraho icyumba cy’ikoranabuhanga kuri buri Paruwasi no mu mashuri yayo.
Mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Paruwasi ya Muganza mu Karere ka Nyaruguru ibarizwa muri Diyoseze ya Gikongoro wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2014, Minisitiri w’ Intebe (…)

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yasabye Kiriziya Gaturika, Diyoseze ya Gikongoro no mu Rwanda hose gukomeza ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko roho nzima itura mu mubiri muzima; yabasabye gushyiraho icyumba cy’ikoranabuhanga kuri buri Paruwasi no mu mashuri yayo.

Mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Paruwasi ya Muganza mu Karere ka Nyaruguru ibarizwa muri Diyoseze ya Gikongoro wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2014, Minisitiri w’ Intebe yavuze ko kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ari umwanya mwiza wo gushimira Imana kuri byinshi byiza yakoze. Yashimiye uruhare rwa Kiriziya Gaturika mu gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

“Ibi bikorwa birimo kubaka ibitaro, ibigo nderabuzima, ibigo mbonezamirire n’ibigo by’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’amashuri makuru na kaminuza bigatuma abaturage bagira ubumenyi n’ubuzima bwiza; uwo musanzu turawushima.“

N’ubwo Kiriziya Gaturika yageze ku bikorwa Leta y’u Rwanda ishima, Umukuru wa Guverinoma yayisabye gukomeza kubyongera ku nyungu z’Abanyarwanda n’abana ba Kiriziya muri rusange.

Kiriziya Gaturika, andi madini, amatorero, Sosiyete Sivile n’abikorera yabasabye kurushaho gufatanya na leta mu guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, uburezi, n’imirimo y’urubyiruko.

Kiriziya kandi yayisabye gufasha kugera mu cyerekezo cyiza kijyana no kwitabira ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turabasaba kurushaho gufatanya na Leta cyane cyane hitabwa ku mashuri n’ibigo by’imyuga no kugira icyumba cy’ikoranabuhanga kuri Paruwasi no kuri buri Kigo cy’Amashuri cy’imyaka 9 na 12 y’Uburezi bw’Ibanze (9,12YBE)”

Iyi myaka 50 ngo si ubusa ahubwo ngo ni umwanya wo kwishimira ibyiza byagezweho no gufata ingamba zo gutegura ejo hazaza heza.

Yasabye Abakirisitu ba Paruwasi ya Muganza ndetse n’Abakirisitu bose bo mu Rwanda, kuba Abakirisitu beza bikanajyana no kuba Abanyarwanda beza.

Minisitiri w’Intebe kandi yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda bose gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda no kwitabira ubwisungane bw’ubuzima, kandi muri bwa bwisungane bw’Abakirisitu, abifite bagafatanya na Leta gushakira ubwishingizi abataragira ubushobozi bwo kubwigurira.

Kwita ku murimo ni ingenzi

Ku batuye Nyaruguru, ahari ubutaka bwakayutse leta yashoyemo amafaranga menshi hakorwa amaterasi y’indinganire hakanashyirwamo amashwagara atuma bwongera gutanga umusaruro yabasabye kubwitaho.

Minisitiri w’Intebe ageza ijambo ku bakirisitu ba Paruwasi ya Muganza

Yagize ati “Ndashishikariza n’abaturage ba Nyaruguru, kurushaho gukora neza umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi. By’umwihariko, ndabashishikariza kurushaho kwitabira ubuhinzi bw’icyayi, ibigori, ibirayi n’ingano, bakarushaho kubyaza amaterasi y’indinganire umusaruro utubutse.”

Abaturage baturanye n’inganda z’icyayi zubatse muri aka Karere ka Nyaruguru, zirimo urwa Mata, Nshili/Kivu, na Muganza/Kivu, basabwe gukorana nazo zikababera isoko ry’icyayi kibazanira amafaranga bakikura mu bukene.

Kubaha amategeko y’Imana bijyana no kubaha ay’Igihugu

Yasabye uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango Nyarwanda, urangwa n’ubwumvikane hagati y’umugabo, umugore, abana bose, ababyeyi, n’Abavandimwe aho bubahiriza amategeko y’Imana n’ay’Igihugu, bagafatana urunana, bose bagatera imbere, kandi bagahora bita ku batishoboye b’ingeri zose.

“Abo Banyarwanda beza nibo twubakiraho Ubunyarwanda, Ubumwe n’Ubwiyunge, n’ikizere cy’ejo hazaza heza mu majyambere dusangiye twese, kandi tuyobowemo na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe yizihije Imyaka 50 ishize abatijwe

Menshi mu masakaramentu Minisitiri w’Intebe Murekezi yahawe ayakesha iyi Paruwasi nk’uko yabigarutseho.

Yagize ati “Uyu munsi kandi nanjye ubwanjye mfite umunezero udasanzwe wo kuba maze imyaka 50 mbatirijwe muri iyi Paruwasi. Ndabyibuka neza; nabatijwe ku tariki ya 01 Gicurasi 1964 na Padiri Ntibaziga Secunde. Kuri uwo munsi ni nabwo nahawe Ukarisitiya ya mbere. Ni no muri iyi Paruwasi ya Muganza nakomerejwemo ku tariki ya 26 Gicurasi 1965. Muri make, iyi Paruwasi dufitanye igihango cy’Ubukirisitu gikomeye cyane.”

Mu kumwibutsa aya mateka, yashyikirijwe ikarita ye ya batisimu na Musenyeri Philippe Rukamba, wa Diyoseze ya Butare unashinzwe iyi ya Gikongoro, yahawe nk’umukristu wabatijwe bwa mbere muri Paruwasi ya Muganza.

Paruwasi ya Muganza yaragijwe Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Kibeho ubu iyoborwa na Padiri Mboneyabo Ignace yashinzwe mu 1964.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Primature

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages