00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Paruwasi Mushaka muri yubile y’imyaka 50

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 5 August 2013 saa 07:49
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bya Paruwasi Mushaka yo muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yizihizaga yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe kuwa 4 Kanama 2013.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abakirisitu bo muri iyo Paruwasi ya Mushaka, ko nabo bari mu bashyigikira gahunda za Guverinoma zirimo ubumwe n’ubwiyunge.
Yavuze ko Paruwasi ya Mushaka nayo yagizweho ingaruka n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ariko ubu hakwiye kwishimira ko yagiye yiyubaka kandi ikagira n’uruhare muri (…)

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bya Paruwasi Mushaka yo muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yizihizaga yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe kuwa 4 Kanama 2013.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abakirisitu bo muri iyo Paruwasi ya Mushaka, ko nabo bari mu bashyigikira gahunda za Guverinoma zirimo ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko Paruwasi ya Mushaka nayo yagizweho ingaruka n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ariko ubu hakwiye kwishimira ko yagiye yiyubaka kandi ikagira n’uruhare muri gahunda za Leta.

Yagize ati “Uyu munsi rero tugomba kwishimira ko mwakomeje kuba abafatanyabikorwa ba leta no kugendera mu murongo igihugu cyihaye wo kugera ku iterambere rihamye kandi rirambye. By’umwihariko turabashimira ko mwashyize mu bikorwa Politike y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuko yari kimwe mu byihutirwa kugira ngo umuryango nyarwanda wongere usubirane.“

Yashimiye ubuyobozi bwa Paruwasi ya Mushaka ku byo bwagejeje ku baturage birimo kubaka amashuri n’amavuriro, ndetse no gufasha abatishoboye binyujijwe muri Caritas ati “Nabyo ni ibyo kwishimira kuko mwubahirije icyo ivanjiri idutegeka aho Yezu adutoza gufasha abandi muri aya magambo: “Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ninjye mwabaga mubigiriye (Matayo umutwe wa 25: umurongo wa 40).“

Jeannette Kagame yasabye ko bahora bazirikana ko nk‘uko umuntu atakwihisha Imana abe ari nako agaragarira abantu, ati “Dusabye umubyeyi wacu Bikira Mariya ngo akomeze aduhakirwe.“

Kuri uwo munsi kandi Jeannette Kagame yaboneyeho no kwifuriza umunsi mwiza Padiri Ildephonse Maniragaba wahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti, ati“Tumwifurije ishya n’ihirwe mu murimo wo gukomeza kugwiza intore z’Imana."

Paruwasi ya Mushaka niyo Padiri Obald Rugirangoga yatangije gahunda ikomeye y’Ubumwe n’Ubwiyunge aho abakoze Jenoside basabye imbabazi, akabaha n’inyigisho, ubundi imiryango yahemukiwe ikababarira.

Madamu Jeannette Kagame muri yubile ya Paruwasi Mushaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages